Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Azahamagarwa Mu Muzuko Wihariye

    Amagambo yandikiwe umugabo n’abana be ubwo umugore we yari yapfuye

    Mwene Data nkunda,
    Birankomereye cyane kugira icyo nkubwira. Inkuru y’urupfu rw’umugore wawe yarambabaje cyane. Kubyemera byarankomereye cyane kandi na n’ubu biracyankomereye. Hari icyo nzandika Imana yanyeretse mu ijoro ryo ku Isabato ishize....
    UB2 210.1

    Nabonye ko yashyizweho ikimenyetso kandi ko azazuka impanda y’Imana ivuze agahagarara ku isi, ndetse akazaba hamwe n’abantu 144000. Nabonye ko tudakwiriye kumuborogera; mu gihe cy’umubabaro ukomeye azaba yiruhukiye kandi ibyari kudutera kurira ni igihombo twagize cyo kuba tutari kumwe. Nabonye ko urupfu rwe rwari kuzana ibyiza.UB2 210.2

    Ndaburira F ndetse n’abandi bana basigaye kwitegura gusanganira Yesu, bityo bazongera kubona umubyeyi wabo ubutazongera gutandukana. Mbese bana muzumvira umuburo umubyeyi wanyu yabahaye igihe yari akiri kumwe namwe, kandi ngo mutume amasengesho yose yabasabiye ku Mana aba nk’amazi aseseka ku butaka? Nimwitegure gusanganira Yesu bityo ibintu byose bizagenda neza. Nimwegurire Imana imitima yanyu kandi ntimuruhuke n’umunsi n’umwe mutazi ko mukunda Yesu.UB2 210.3

    Mwene Data nkunda, twasabye Imana kugira ngo igukenyeze ukomere ubashe kwihanganira icyo gihombo. Imana izabana nawe igutere guhagarara ushikamye. Izere gusa…..UB2 210.4

    Ntushavure nk’abatagira ibyiringiro. Igituro kibasha kumugumana nyamara by’akanya gato. Musaza wanjye nkunda, iringire Imana, ukomere kandi mu kanya gato uzamubona. Ntabwo tuzacogora gusaba imigisha y’Imana kubwawe noku muryango wawe. Imana izakubera umucyo n’ingabo igukingira. Muri uyu mubabaro ukomeye n’ikigeragezo urimo, Imana izakuba iruhande. Ihanganire ibikugerageza bityo uzahabwa ikamba ry’ubwiza uri kumwe n’umufasha wawe igihe Yesu azazira. Komera mu kwizera bityo wowe n’umufasha wawe muzatamirizwa ikuzo, icyubahiro, kudapfa ndetse n’ubugingo buhoraho.
    -Letter 10, 1850.
    UB2 210.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents