Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kurira Sl Icyaha

    Ubutumwa bwo guhumuriza bwandikiwe umupfakazi

    Muvandimwe nkunda,
    Tubabarana nawe muri uko kubura uwo ukunda no mu mibereho yawe yo gupfusha uwo mwashakanye. Nanjye nanyuze muri icyo gihugu uri kugendamo ubu kandi nzi icyo bisobanuye. Mbega uburyo muri iyo si yacu harimo agahinda kenshi! Kubwira abashavujwe no gupfusha ababo bakunda ngo, “Mwirira; ntabwo ari byiza kurira” ayo si amagambo ahumuriza. Nta guhoza kuri mu magambo nk’ayo. Kurira nta cyaha kirimo. Nubwo umuntu wapfuye yaba yaramaze imyaka myinshi ababara bitewe no gucika intege n’uburibwe, ibyo ntibihanagura amarira ku maso yacu.
    UB2 210.6

    Abo dukunda barapfa. Uko babanye n’Imana byashyizweho ikimenyetso. Nyamara igihe tuzirikana ko gupfa ari ikintu gikomeye, tunagomba kuzirikana ko kubaho ari ikintu gikomeye kurushaho. Ubuzima tubamo bwa buri munsi butuzanira inshingano tugomba kuzuza. Ibyo turangamiye twihariye, amagambo yacu n’ibikorwa byacu bigira icyo bihindura ku bo tubana nabo. Guhumurizwa kwacu tugomba kukubona muri Yesu Kristo. Umukiza mwiza! Yagezweho n’umubabaro ukomeye umuntu ahura na wo.... Komera ku Isoko y’imbaraga zawe. — Letter 103, 1898.UB2 211.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents