Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Asinziriye Muri Yesu

    Ubutumwa bwandikiwe umugore wapfushije umugabo n’abana bapfushije se

    Muvandimwe wanjye ubabaye,
    Mbabaranye nawe mu mubabaro ufite. Nubwo ntari niteze kuzongera kubona umugabo wawe muri ubu buzima, nyamara nababajwe no kumva iby’urupfu rwe, ndetse n’iby’inshingano zikomeye ushinzwe zo kwita ku muryango. Tubabaranye nawe kandi akenshi tuzajya tugusabira wowe n’abana bawe. Umugabo wawe asinziriye muri Yesu. “Andika uti, ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ Umwuka nawe aravuga ati, ‘Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye.” (Ibyahishuwe 14:13).
    UB2 211.2

    Data wa twese akunda abantu bose b’abizera mu bikorwa no mu kuri, abantu bagize ingingo z’umubiri Kristo abereye umutwe. Ukwiriye kwicara mu gicucu cya Kristo bityo ukibonera amahoro ye. Tekereza Kristo. Muhange amaso ufite kwizera, wiringiye amasezerano ye.UB2 211.3

    Umutima wawe ukomeze umwiringire. Kristo azakubera ubwugamo. Mwishingikirizeho, ugengwe na we. Ntutwarwe n’agahinda bikabije, ahubwo ihangane kuko ufite umutwaro uremereye. Iringire wa wundi ufite ukuboko kutazigera kukurekura.UB2 211.4

    Nanjye napfushije umugabo kandi nkurikije ibyambayeho nzi icyo umubabaro wawe uvuze. Ariko nureba kuri Yesu uzagira ubutwari. Umugisha w’Umwami wacu ube kuri wowe buri munsi. Muvandimwe nkunda, ndagusabira ngo Uhoraho aguhe umugisha kandi agukomeze.UB2 211.5

    Burije cyane simbasha kureba, bityo reka nkubwire nti, ‘ugire ijoro ryiza.’ Gira ubutwari uko ushoboye kose kubw’abana bawe. -Letter 167, 1905.UB2 211.6

    Bana nkunda,
    Ndagira ngo mbandikire imirongo mike cyane. Twakwifuza kuza iwanyu maze tukarirana namwe, tugapfukama hamwe namwe tugasenga. Mbese buri wese muri mwe aziyambaza Uhoraho kandi amukorere? Muzabera nyoko umugisha ukomeye nimudakora ikintu kibasha kubabaza umutima we. Nimwegurira Umwami Yesu imitima yanyu azabakira. Nimukore ibishoboka byose kugira ngo murinde umubyeyi wanyu guhangayika kose n’umutwaro wose.
    UB2 212.1

    Umwami wacu yasezeranye kuzaba Se w’impfubyi. Nimumwegurira imitima yanyu, Azabaha imbaraga zo kuba abahungu n’abakobwa b’Imana. Abakuru muri mwe nibahumuriza umubyeyi musigaranye bikorera imitwaro myinshi bashoboye yose kandi bagafata neza abato mu bwitonzi, babigisha gukora ibitunganye no kudatera nyoko guhangayika, Umwami wacu azabahira mu buryo bukomeye.UB2 212.2

    Nimwegurire imitima yanyu Umukiza ubakunda, kandi mukore gusa ibishimishije mu maso ye. Ntimukagire icyo mukorera gushavuza nyoko. Mwibuke ko Umwami wacu abakunda kandi ko buri wese muri mwe ashobora kuba umwe mu bagize umuryango w’Imana. Nimuba indahemuka muri iyi si, muzabona so mwongere guhurira hamwe muri umuryango ubwo Umwami wacu azaza ku bicu byo mu ijuru. Mbandikiye n’urukundo rwinshi. -Letter 165, 1905.UB2 212.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents