Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uhoraho Nl Umuhumuriza

    Ubutumwa bwandikiwe umugore wapfushije umugabo

    Muvandimwe nkunda,
    Nakiriye ibaruwa izanwe n’umuvandimwe G, imbwira uko umerewe muri ako gahinda ko kubura uwo ukunda. Muvandimwe wanjye mbabaranye nawe mu buryo bukomeye. Iyaba nari ndi aho nshobora kugusura nari kubikora....
    UB2 212.4

    Reka nkubwire muvandimwe; ntabwo Uhoraho yifuza ko ushengurwa n’intimba ubabaye. Umugabo wawe Imana yamurinze imyaka myinshi cyane kuruta uko nabitekerezaga. Mu mbabazi zayo , kandi nyuma yo kubabara cyane, Imana yaramuretse aruhukira muri Yesu.... Umugabo wanjye n’uwawe bararuhutse. Nta buribwe bagifite, nta n’umubabaro. Bararuhutse.UB2 212.5

    Muvandimwe, mbabajwe n’uko ufite agahinda n’umubabaro. Ariko Yesu, Umukiza mwiza ariho. Ariho ku bwawe. Ashaka ko uhumurizwa n’urukundo rwe. Ntuhangayike, iringire Uhoraho. Ibuka ko nta gishwi na kimwe kigwa hasi So wo mu ijuru atabizi....UB2 212.6

    Muvandimwe, komerera mu Mwami. “Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima” (lPetero 4:1). Ndakwinginze, mu mubabaro wawe ukomeze kwerekeza umutima wawe ku Mana. Umwami wacu azakubera umufasha, imbaraga no guhumurizwa. Bityo, muhange amaso kandi umwiringire. Guhumurizwa kwacu tugomba kugukura kuri Kristo. Mu ishuri rye jya uhigira ubugwaneza no kwiyoroshya mu mutima. Reka ijambo ryose uvuga rigaragaze ko uzirikana ubugwaneza, imbabazi n’urukundo rw’Imana. Gambirira guhumuriza no kubera umugisha abari mu rugo bose. Utume mu rugo rwawe hagaragara umwuka mwiza w’urukundo....UB2 212.7

    Kingura amadirishya y’umutima wawe uwerekeze mu ijuru, maze ureke umucyo wa Zuba ryo Gukiranuka winjire. Ntiwivovote. Nturire ngo uboroge. Nturebe ku ruhande rw’umwijima. Reka amahoro y’Imana aganze mu mutima wawe. Bityo uzagira imbaraga zo kwihanganira imibabaro yawe yose, kandi uzanezezwa n’uko ufite amahirwe yo kwihangana. Singiza Umwami wacu, vuga ku kugira neza kwe; vuga ku mbaraga ze. Utume umwuka uzengurutse umutima wawe ugira impumuro nziza.UB2 213.1

    Ntugasuzuguze Imana uvuga amagambo yo kwivovota, ahubwo uyisingize n’umutima wawe, n’ubugingo bwawe n’ijwi ryawe. Reba ku ruhande rwiza rw’ikintu cyose. Ntukigere uzana igicu cyangwa umwijima mu rugo rwawe. Yisingize yo mucyo wo mu maso hawe kandi ikaba Imana yawe. Kora utya maze urebe uburyo ibintu byose bizagenda neza.UB2 213.2

    Nkwandikiye mu rukundo ngukunda n’umukobwa wawe. -Letter 56, 1900.UB2 213.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents