Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igihe Ellen White Yapfushaga Abe

    Ubwo mperutse gupfusha uwo nkunda, nabaye nk’uwerekwa iby’ubugingo buhoraho. Nk’uko bisanzwe bimbaho negerejwe intebe y’Imana, noneho mbona uko ubugingo bwanjye buzaba bumeze. Nta cyo nshobora kubona nakwirata, nta cyo mbona ko nkwiriye. Ndataka nti, “Mbega ukuntu ntakwiriye na gato ubuntu bwawe, Mana yanjye.” Ibyiringiro byanjye rukumbi biri mu Mukiza wabambwe kandi wazutse. Nishingikiriza ku byo amaraso ya Kristo yakoze. Yesu azakiza rwose abantu bose bamwiringira.UB2 213.4

    Rimwe na rimwe iyo umutima wanjye wuzuye agahinda, kugaragaza mu maso ko nkomeye bijya binkomerera cyane. Nyamara ntabwo nzemerera agahinda mfite gutera umwijima abankikije bose. Akenshi ibihe by’umubabaro no kubura abacu bijya bitubabaza kandi bikaduhangayikisha cyane kurusha uko byari bikwiye bitewe n’uko twagize akamenyero ko gutwarwa no kurira nta kwifata. Kubwo gufashwa na Yesu, niyemeje kurwanya iki kibi; ariko umwanzuro nafashe wagiye ugeragezwa bikomeye. Urupfu rw’umugabo wanjye rwaranzahaje cyane kubera ko rwantunguye cyane. Igihe namurebaga mu maso yenda gupfa, nananiwe kwihangana. Nashatse gutaka cyane kubera ishavu nari mfite. Nyamara namenye ko ibyo bitabasha kurokora ubugingo bw’umugabo wanjye nkunda, maze ntekereza ko kureka ngatwarwa n’agahinda bitaba ari ibya Gikristo. Nasabye ubufasha no guhumurizwa bivuye mu ijuru kandi amasezerano y’Imana yaransohorejwe. Ukuboko kw’Imana kwarankomeje. Kuririra abacu dukabya kuboroga no kuganya nta kwifata ni icyaha. Kubw’ubuntu bwa Kristo, dukwiye gutuza ndetse tukagira ubutwari igihe turi mu kigeragezo gikomeye cyane.UB2 213.5

    Nimucyo twige isomo ry’ubutwari no kwikomeza dukura mu kiganiro giheruka Kristo yagiranye n’abigishwa be. Bari bari hafi gutandukana. Umukiza wacu yari agiye kunyura mu nzira y’ amaraso yari kumugeza i Kaluvari. Ntihari harigeze kubaho ibikomeye biruta ibyo yari agiye kunyuramo bidatinze. Abigishwa bari barumvise amagambo ya Kristo avuga iby’umubabaro we n’urupfu rwe mbere y’uko biba, imitima yabo yari iremerejwe n’umubabaro naho intekerezo zabo zatwawe no gushidikanya n’ubwoba. Nyamara nta gutaka kumvikana kwahabaye cyangwa guheranwa n’intimba. Ayo masaha akomeye aheruka, Umukiza wacu yayamaze avuga amagambo yo gukomeza no gutera ibyiringiro abigishwa be, maze arangije bose bafatanyiriza hamwe kuririmba basingiza…..UB2 214.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents