Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igitondo Cyiza Cy’umuzuko

    Ubutumwa bwandikiwe incuti zari ku kirwa cya PitcairnUB2 215.1

    Kuwa gatanu w’icyumweru gishize twababajwe cyane no kumva iby’umubabaro wanyu ukomeye. Imitima yacu ibabajwe no kumva iby’urupfu rw’ab’umuryango wa mwene data J. R. MacCoy. Twifatanije n’ abantu bose bashavujwe n’aka kaga. Tugiriye impuhwe cyane abana ndetse n’abagize umuryango babuze ababo mu buryo bubabaje cyane, turifuza kubereka Yesu we wenyine byiringiro byanyu no guhumurizwa.UB2 215.2

    Umufasha wa mwene data MacCoy ubabaye cyane yakundaga kandi akaba n’umubyeyi w’abana, ubu aturije mu gituro. Nyamara nubwo turirana n’abarira, turishimye mu mitima kubera ko uyu mubyeyi dukunda n’umukobwa we, ndetse na mwene data Young wari umukuru w’itorero n’abandi bashobora kuba baratwawe n’urupfu, bose barizeraga kandi bagakunda Yesu.UB2 215.3

    Nimureke amagambo y’intumwa Pawulo abahumurize, “Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Ubwo twemeye yuko Yesu Kristo yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziriye muri we. Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Yesu nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. Nuko muranishe imibabaro kubwirana ayo magambo” (lAbatesalonike 4:13-18).UB2 215.4

    Ntabwo tumeze nk’abapagani ngo dufate iminsi n’amajoro turira nta kindi cyumvikana uretse kuborogera abapfuye kugira ngo tubyutse impuhwe za kimuntu. Ntabwo tugomba kwambara imyambaro yo kwirabura kandi ngo twijime mu maso nk’aho dutandukanye n’incuti zacu n’abavandimwe bacu by’iteka ryose. Yohana aravuga ati, “Aho niho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu. Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti, Andika uti, ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ Umwuka nawe aravuga ati, ‘Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye’” (Ibyahishuwe 14:12, 13).UB2 215.5

    Mbega uburyo amagambo ya Yohana akwiranye n’abo dukunda basinziriye muri Yesu. Umwami wacu arabakunda, kandi amagambo bavuze bakiriho, imirimo bakoranye urukundo izibukwa, ibyo byose abandi bazajya babisubiramo. Kwitanga kwabo babikuye ku mutima bagiraga mu murimo w’Imana bisigiye abandi urugero bagomba gukurikiza, kubera ko Mwuka Muziranenge yabashyizemo kwifuza no gukora ibimushimisha.UB2 215.6

    “Ariko niba umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe” (Abaroma 8:11). Mbega uburyo aya magambo ari ay’agaciro kenshi ku muntu wese ushavujwe no gupfusha uwe! Kristo ni we Muyobozi wacu n’Umuhumuriza wacu, uduhumuriza mu mibabaro yacu yose. Iyo aduhaye igikombe gisharira tugomba kunywa, anafatira igikombe cy’umugisha ku minwa yacu. Yuzuza umutima kwiyoroshya, ibyishimo n’amahoro mu kwizera, kandi adushoboza kuvuga twiyoroheje tuti, “Mwami wanjye, he kubaho ubushake bwanjye ahubwo ubushake bwawe abe ari bwo bubaho.”UB2 216.1

    “Uwiteka ni we wabimpaye,kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe” (Yobu 1:21). Muri uku kwiyoroshya, ibyiringiro birabyuka kandi ikiganza cyo kwizera kigakomeza ikiganza cy’Imana ihoraho. “Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe” (Abaroma 8:11)”.UB2 216.2

    Imibiri yahambanywe kubora izazuranwa kutabora. Uwahambanye igisuzuguriro uzazukana ikuzo; uwahambanywe intege nke, uzazukana imbaraga, uwahambanywe umubiri usanzwe wa kamere, uzazukana umubiri wa Mwuka. Imibiri ipfa izasubizwamo ubuzima na Mwuka w’Imana uba muri mwe.UB2 216.3

    Kristo avuga ko abizeye izina rye bose ari abe. Imbaraga itanga ubuzima ya Mwuka wa Kristo uba mu mubiri upfa, yomatanya na Yesu Kristo umuntu wese wizera. Abizera Yesu bose ni inkoramutima ze kubera ko ubugingo bwabo buhishanwe na Kristo mu Mana. Itegeko rizaturuka ku Mutangabugingo rivuga riti, “Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye” (Yesaya 26:19).UB2 216.4

    Mu muzuko wa mbere, Umutangabugingo azahamagara abe yacunguye, kandi kugeza igihe iyo saha yo kunesha izagerera ubwo impanda iheruka izavuga maze ingabo nyinshi zikazazukira insinzi y’iteka ryose, buri ntungane yose isinziriye izakomeza kurindirwa mu mutuzo kandi izarindwa nk’ibuye ry’agaciro rizwi izina n’Imana. Kubw’imbaraga y’Umukiza yababagamo igihe bari bakiri bazima kandi kubera ko bari basangiye kamere y’Imana, bazazurwa mu bapfuye.UB2 216.5

    Kristo yavuze ko ari Umwana w’Imana w’ikinege, ariko abantu bari bapfukiranwe mu kutizera, baboshywe n’urwikekwe, banze Uwera kandi Ukiranuka. Bamureze gutuka Imana maze bamucira urubanza rwo gupfa urupfu rubi nyamara yaciye iminyururu y’igituro maze azuka mu bapfuye anesheje, kandi ubwo yari asohotse mu mva ya Yozefu yaravuze ati, “Ni njye kuzuka n’ubugingo” (Yohana 11:25). Yari yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi, kandi intungane nazo zizava mu bituro zifite umudendezo muri Yesu. Bazaba ari abantu bakwiriye kuragwa ya si ndetse no kuzurwa mu bapfuye. “Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se” (Matayo 13:43).UB2 216.6

    Mbega uburyo igitondo cy’umuzuko azaba ari cyiza! Mbega ibirori bitangaje bizatangira ubwo Kristo azaba aje gusanganirwa n’abizera! Abafatanyije na Kristo mu gucishwa bugufi kwe no mu mibabaro ye bazafatanya na we mu ikuzo rye. Kubera ko Kristo yazutse mu bapfuye, intore y’Imana yose yizera, isinzirira muri Yesu izazuka ive mu nzu ifungiwemo ifite kunesha. Intore z’Imana zizaba zizutse zizavuga ziti, “Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he? Wa rupfu we kunesha kwawe kuri he?” (lAbakorinto 15:55)....UB2 216.7

    Yesu yanesheje urupfu amena ibihindizo by’igituro kandi abasinziriye mu bituro bose bazasangira uko kunesha. Bazava mu bituro byabo nk’uko Kristo Umuneshi yavuyemo....UB2 217.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents