Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ntabwo Imana Yabaretse

    Ncuti zanjye mubabajwe cyane no kubura abanyu, ntabwo Imana yabatereranye ngo mube urubuga rw’ibigeragezo bya Satani. Nimureke imitima yanyu ibabaye yugururirwe kwakira amagambo yo kubahoza aturuka ku Mucunguzi wanyu w’umunyambabazi. Yesu arabakunda. Nimwakire imirasire irabagirana ya Zuba ryo Gukiranuka maze muhumurizwe. Nimushime uwazutse mu bapfuye kandi akaba ahoraho iteka ryose abasabira. Yesu Kristo ni Umukiza muzima. Ntabwo ari mu yindi mva nshya ya Yozefu. Yarazutse, yarazutse! No muri uyu munsi w’agahinda kanyu no gupfusha abanyu, nimwishimire ko mufite Umukiza ubabarana namwe mu ntimba zanyu zose. Yaririye ku mva ya Lazaro, kandi ababarana n’abana be bababazwa.UB2 217.2

    Mu ntambara zose muhura nazo, mu bigeragezo byose no guhagarika umutima biba mu mibereho yanyu, nimugishe Imana inama. Inzira yo kubaha Imana imeze nk’umucyo urabagirana urushaho kumurika mu munsi utunganye. Mukomeze mu nzira yo gukora inshingano yanyu intambwe ku ntambwe. Mushobora kuba mugomba kunyura mu bihanamanga, ariko mukomeze mugende mu nzira yo kwicisha bugufi kwizera no kwiyanga, musige ibicu byo gushidikanya inyuma yanyu. Ntimukagire agahinda mu buryo bukabije kuko abakiriho bakeneye urukundo rwanyu no kubitaho. Mwanditswe mu ngabo z’Umwami wacu; nimube abasirikari b’intwari ba Yesu Kristo. Nimureke amagambo yo kwihana n’indirimbo yo gushima bizamuke bigere imbere y’Imana bimeze nk’umubavu uhumura neza mu buturo bwayo bwo mu ijuru.UB2 217.3

    Mushobora kutabona ibyo mwiteze, kandi ibyo mushaka n’inzira yanyu ntibyemerwe; nyamara mumenye neza ko Imana ibakunda. Mushobora kugerwaho n’umuriro w’itanura rigurumana, ariko si iryo kubarimbura ahubwo ni iryo gukongora inkamba kugira ngo mubashe kurivamo mumeze nk’izahabu yacishijwe mu muriro incuro ndwi. Muzirikane ko Imana izabaha kuririmba mu ijoro. Bishobora kugaragara ko umwijima ubagose, ariko ntimukwiye kureba ku bicu bibagose. Hirya y’igicu cyijimye hari umucyo umurika iteka. Imana yateguriye umucyo buri muntu wese. Mukingurire urugi rw’umutima ibyiringiro, amahoro n’ibyishimo. Yesu aravuga ati, “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye” (Yohana 15:11).UB2 217.4

    Imana ifitiye buri wese umurimo wihariye agomba gukora, kandi buri wese muri twe ashobora gukora neza umurimo Imana yamushinze. Ku ruhande rwacu ikintu kimwe rukumbi dukwiye gutinya ni uko nitudakomeza guhanga Yesu amaso, tutazakomeza gutumbira ubwiza bw’Imana, ku buryo nituba duhamagariwe kurambika intwaro zacu maze tugasinzirira mu rupfu twazaba tutiteguye kumurika ibyo twakoresheje icyizere twagiriwe. Ntumuzigere mwibagirwa n’akanya na gato ko muri aba Kristo, baguzwe igiciro kitagira akagero, kandi ko mugomba kumuhesha ikuzo mu mitima yanyu n’imibiri yanyu kuko ari ibye.UB2 218.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents