Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nimukomere

    Ndashaka kubwira abashavuye nti, “Nimukomerere mu byiringiro by’igitondo cy’umuzuko.” Amazi mwagiye munywaho arabashaririye nk’uko amazi y’i Mara yashaririye abana ba Isirayeli mu butayu, ariko Yesu kubw’urukundo rwe ashobora gutuma aryoha. Igihe Mose yabwiraga Uhoraho ingorane zibabaje z’abana ba Isirayeli, ntabwo yatanze ibisubizo bishya kuri izo ngorane, ahubwo yabararikiye guhanga amaso icyari kigiye gukurikiraho kubera ko hariho ibyatsi yari afite yagombaga kujugunya muri ayo mazi kugira ngo iyo soko iryohe kandi ihumanuke. Igihe ibyo byari bimaze gukorwa, abantu bari bababaye babashije kunywa amazi batuje kandi banezerewe.UB2 218.2

    Imana yatanze umuti womora uruguma rwose. Hari umuti womora i Gileyadi kandi hari n’umuvuzi. Mbese ubu ntabwo muziga Ibyanditswe Byera kuruta uko mwabyigaga mbere? Mushake Imana ibahe ubwenge mu bibatunguye byose. Mu kigeragezo cyose muhura na cyo, nimusabe Yesu abereke uburyo bwo kuva muri ako kaga, bityo amaso yanyu azahumuka mubashe kubona umuti kandi mu ngorane zanyu mwishingikirize ku masezerano yo gukiza yanditswe mu Ijambo ry’Imana. Muri ubu buryo, ntabwo umwanzi azabona umwanya wo kubatera kubogoza amarira no kutizera, ahubwo muzagira ukwizera, ibyiringiro n’ubutwari mu Mwami wacu. Mwuka Muziranenge azabaha ubushishozi kugira ngo mubashe kubona no kwakira umugisha wose uzahindura ubusa intimba, uzaba umeze nk’ishami riryoshya igikombe cyose gisharira kiri ku minwa yanyu. Igikombe cyose gisharira kizavangwa n’urukundo rwa Yesu kandi mu mwanya wo kwivovotera ubusharire, muzabona ko urukundo rwa Yesu n’ubuntu bwe bivanzwe n’umubabaro ku buryo uwo mubabaro wahindutse ibyishimo bizira inenge kandi bitunganye.UB2 218.3

    Igihe Henry White, umuhungu wacu w’imfura yari aryamye yenda gupfa, yaravuze ati, “Uburiri umuntu aryamyemo ababara cyane ni ahantu heza cyane iyo Yesu akuri iruhande.” Iyo bibaye ngombwa ko tunywa amazi arura, zibukira ibirura urebe ibiryoshye n’ibirabagirana. Mu bigeragezo, ubuntu bw’Imana bushobora guha ibyiringiro umutima w’umuntu, kandi iyo duhagaze ku buriri bw’umuntu uri gusamba maze tukareba uburyo Umukristo ashobora kwihanganira umubabaro kandi agaca mu gikombe cy’urupfu, dushyira hamwe imbaraga n’umuhati kugira ngo dukore kandi ntiducogora cyangwa ngo ducike intege kuyobora abantu kuri Yesu. — Letter 65a, 1894.UB2 218.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents