Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inama Itangwa Kubyo Gukoresha Imiti

    Imiti ikenewe rimwe na rimwe- Muyikoreshe incuro nke cyane. — Kuvurisha imiti nk’uko muri rusange bikunze gukorwa, ubwabyo ni umuvumo. Mwigishe abantu kudakoresha imiti irimo uburozi. Muyikoreshe incuro nke cyane, ahubwo mwite cyane ku byerekeye isuku; bityo ibyaremwe bizunganira abaganga Imana yateganyije ari bo umwuka mwiza, amazi meza, imyitozo ngororangingo, ndetse n’intekerezo zitunganye. Abantu bakomeza gukoresha icyayi, ikawa n’inyama bazakenera imiti irimo uburozi, nyamara abantu benshi bashobora gukira uburwayi batiriwe bakenera n’ikinini kimwe iyaba bumviraga amategeko agenga ubuzima. Imiti ikenewe gukoreshwa rimwe na rimwe3Amagambo yuzuzanya n’aya ni inama Ellen White yatanze igihe bamubazaga ibyerekeye gukoresha kinini mu kuvura malariya. Umuhungu we bagendanaga amufasha yaranditse ati: “Igihe kimwe ubwo twari muri Australia, hari umumisiyoneri wabwirizaga muri icyo kirwa wabwiye mama iby’uburwayi n’urupfu rw’umuhungu we w’imfura. Uwo mwana yarembejwe na malariya maze umubyeyi we agirwa inama yo kumuha kinini, ariko agendeye ku nama yatanzwe mu Bihamya by’Itorero ivuga ibyo kwirinda gu- koresha kinini, yanze kuyimuha maze umwana arapfa.Ubwo uyu mubyeyi yahuraga na Ellen White yaramubajije ati: ‘Mbese nari kuba nkoze icyaha iyo nza guha umwana wanjye kinini mu gihe nta bundi buryo nari nzi bwo kuvura malariya kandi bikaba bya- garagaraga ko aramutse adahawe kinini yapfa?’ Ellen White yarasubije ati, ‘Oya, twitezweho gukora ibyiza dushobora byose.’” — Ibaruwa yanditswe na W.C.White kuwa l0 Nzeri, 1935. -ABAKUSANYIJE INYANDIKO..3 -Counsels on Health, p. 261 (1890).UB2 224.1

    Mushake uko muyigabanya. Mu murimo abaganga bakwiriye gushaka uburyo barushako kugabanya gukoresha imiti irimo uburozi mu mwanya wo kuyongera. Igihe muganga A yazaga mu mwiherero wigaga iby’ubuzima yirengagije ibyo yari azi ku isuku n’imikoreshereze yayo, maze kuri buri burwayi bwose yavuraga akajya atanga umuti muke ugira ingaruka ku mubiri. Ibi byari bihabanye n’umucyo Imana yatanze. Muri ubwo buryo, abantu bacu bari barigishijwe kwirinda imiti iyo ariyo yose, bahabwaga inyigisho zitandukanye n’izo bari bazi. Ibaruwa 26a, 1889 (Iyi baruwa yandikiwe umuganga ukomeye wakoraga mu kigo cyacu cy’ubuvuzi).UB2 224.2

    Ntabwo imiti ikaze ikeneye gukoreshwa. Imirimo ya mbere umuganga yari akwiriye gukora ni ukwigisha abarwayi inzira bakwiriye gukurikiza kugira ngo birinde indwara. Ikintu kiruta ibindi twakora ni ukugerageza gusobanurira abantu bose duhura nabo inzira nziza bakurikiza kugira ngo birinde indwara n’umubabaro, ubuzima bufite umuze ndetse n’urupfu rw’imburagihe. Nyamara abantu batita ku gukora umurimo ubasaba imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge bazaba biteguye guhabwa imiti iba urufatiro mu mubiri w’umuntu rw’ingorane zikomeye kuruta izo bibwiraga ko bashaka gukizwa.UB2 224.3

    Umuganga ufite ubutwari yakwihesha agaciro abantu bamuziho abasonurira akoresheje ingero zigaragara yerekana imiterere y’indwara n’uburyo bwo kuyirinda kandi akagaragaza n’imikorere mibi yo kwifashisha imiti, bizamusaba gukoresha imbaraga nyinshi cyane ariko azakomeza kubaho kandi abesheho abandi . . . . . Niba ari umuntu uharanira ivugurura, azavuga yeruye ku byerekeye irari ribi ry’inda, no kwinezeza kurimbura mu birebana n’imyambarire, imirire, iminywere, gukora birengeje urugero mu gihe runaka bifite ingaruka mbi ku myifatire, ku mbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge. . . . .UB2 225.1

    Ibyo umuntu yamenyereye gukora byiza kandi bitunganye bishyizwe mu bikorwa mu bushishozi no kwihangana, bizajya bikuraho intandaro z’uburwayi kandi imiti ikaze ntizakenerwa kwifashishwa. Abantu benshi bakomeza kugenda barushaho gusayisha mu buryo budasanzwe maze uko byagenda kose nabyo bigateza imibereho idasanzwe. — Medical Ministry, pp. 221, 222.UB2 225.2

    Nk’uko bikorwa muri rusange. Nk’uko bikorwa muri rysange kuvurisha imiti irimo uburozi ni umuvumo. -Healthful Living, p.246 (1887).UB2 225.3

    Iteza ingorane nke iyo ikoreshejwe neza. Ntimugakoreshe imiti irimo uburozi. Ni iby’ukuri ko idashobora guteza ingorane nk’uko isanzwe izitera iramutse ikoreshejwe neza. Nyamara mu maboko ya benshi iyo miti izatera ububabare abantu b’Imana. -Ibaruwa 3, 1844 (Iyi baruwa yandikiwe abakozi bakoraga ku ivuriro ry’ahitwa St. Helena).UB2 225.4

    Iyo miti yari ikwiye kurekwa burundu. Ibigo byacu byashinzwe kugira ngo abarwayi babashe kuvurwa hifashishijwe uburyo bw’isuku, gukoresha imiti irimo uburozi bikarekwa hafi burundu. ...Abantu baha agaciro gake ubuzima bw’umuntu bavura umubiri ntacyo bitayeho mu gutanga imiti irimo uburozi, bafite ibyo bazamurikira Imana bibabaje.UB2 225.5

    ...Nta rwitwazo dufite niba kubera kwirengagiza dusenya inzu y’Imana dushyira mu bifu byacu imiti irimo uburozi ifite amazina atandukanye tudasobanukiwe. Ni inshingano yacu kwanga imiti nk’iyo yose.UB2 225.6

    Turifuza kubona ivuriro muri Australia aho indwara zishobora kuvurwa hifashishijwe ibyo dukura mu byaremwe gusa kandi abantu bakigishwa uburyo bwo kwivura baramutse barwaye, aho bazigira kurya bakurikije amategeko yo kwirinda bakarya ibiribwa bifitiye umubiri akamaro, kandi bakigishwa kuzibikira ibiyobyabwenge by’amoko yose nk’icyayi, ikawa, ibinyobwa bisembuye ndetse n’ibikabuzi by’ubwoko bwose. Bazigishwa kandi kureka inyama z’inyamaswa zapfuye. — Temperance, pp 88, 89.UB2 225.7

    Ibikwiriye- Amaherezo nimureke gukwirakwiza imiti irimo uburozi.- Nimusobanukirwa neza n’imikorere y’umubiri , impapuro mugurishirizaho imiti zizarushaho kugabanyuka kandi amaherezo muzahagarika gutanga imiti. Umuganga wishimishwa no kuvurisha imiti mva ruganda mu kazi ke, aba agaragaza ko aba adasobanukiwe n’imikorere y’umubiri w’umuntu. Aba ashyira muri uwo mubiri imbuto itazigera itakaza ubushobozi bwayo bwo kwangiza mu gihe cyose cyo kubaho k’umuntu. Ndababwira ibi kubera ko ntahangara kubiceceka. Kristo yatanze igiciro kitagerwa kugira ngo acungure umuntu ku buryo bidakwiriye gufata umubiri we mu buryo butagize icyo bwitaho nk’uko byagiye bigenda mu kuvurisha imiti.UB2 225.8

    Mu myaka yashize Uhoraho yampishuriye ko ibigo by’ubuvuzi byagombye gushingirwa kuvura abarwayi hadakoreshejwe imiti. Umuntu ni umutungo w’Imana kandi kurimbura kwagiye gukorerwa umubiri w’umuntu ndetse n’umubabaro uterwa n’imbuto z’urupfu zibibwa muri uwo mubiri, ibyo byose ni icyaha ku Mana. -Medical Ministry, p. 229 (Ubutumwa bwandikiwe umuganga n’umugore, 1896).UB2 226.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents