Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imana Mu Cyumba Cy’ibagiro

    Kristo mu cyumba cy’ibagiro. Mbere yo gukora igikorwa cyo kubaga gikomeye, umuganga abanze asabe gufashwa na Yesu we Muganga ukomeye. Nimureke yizeze umurwayi ko Imana ishobora kumukura muri icyo gikorwa gikomeye kandi ko mu bihe byose by’umubabaro ari yo buhungiro nyakuri bw’abayiringira. -Ministry of Healing, p. 118 (1905).UB2 226.2

    Umukiza aba ari mu cyumba cy’umurwayi no mu cyumba cy’ibagiro kandi kubw’ikuzo ry’izina rye, imbaraga ye izakora ibikomeye. — Manuscript 159, 1899.UB2 226.3

    Kubaga umurwayi si uguhakana kwizera. -Ni amahirwe yacu gukoresha uburyo bwose Imana yashyizeho mu bijyanye no kwizera kwacu, maze igihe twamaze gusaba gusohorezwa isezerano ryayo tukayiringira. Niba ari ngombwa ko habaho kubaga umurwayi kandi umuganga akaba ashaka gukora icyo gikorwa, kubikora si uguhakana kwizera. Igihe umurwayi amaze kwegurira ubushake bwe mu bushake bw’Imana, nimumureke yizere, yegere Umuganga Mukuru, Umuvuzi uruta abandi kandi nawe ubwe yitange yizeye rwose. Imana izakira ukwizera k’uwo murwayi mu buryo ibona ko buhesha izina ryayo ikuzo. “Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose” (Yesaya 26:3, 4)-Manuscript 67, 1899.UB2 226.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents