Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibyangombwa Byo Kwivuza Biri Mu Byaremwe

    Kuvurisha amazi n’ibimera byoroheje. Uhoraho yatwigishije ko uburyo bukomeye bugera ku ntego yo kuvura buri mu gukoresha amazi neza. Ubwo buryo bwo kuvura bwari bukwiye gukoreshwa mu bwitonzi. Twahawe amabwiriza ko mu buryo bwacu bwo kuvura abarwayi twari dukwiriye kwirengagiza gukoresha imiti ikorerwa mu nganda. Hari ibimera byoroheje bishobora gukoreshwa mu kuvura umurwayi bifite ingaruka ku mubiri itandukanye cyane n’iy’imiti ishyira uburozi mu maraso kandi igashyira ubuzima mu kaga.- Manuscript 73, 1908.UB2 229.3

    Imiti isukura umubiri. — Ntabwo Kristo yigeze abiba imbuto y’urupfu mu mubiri. Satani ni we wateye izo mbuto ubwo yashukaga Adamu akarya ku giti kimenyekanisha ubwenge ibyo bikaba byari bisobanuye gusuzugura Imana. Nta kimera na kimwe kibamo uburozi cyari kiri mu ngobyi y’Imana, ariko Adamu na Eva bamaze gucumura ibyatsi birimo uburozi byarameze. Mu mugani w’umubibyi, umutware nyiri umurima yabajijwe iki kibazo ngo, « Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe ? None urukungu rwavuyemo rwavuye he ? » Yarabasubije ati, “Umwanzi ni we wagize atyo” (Matayo 13: 27,28). Urukungu rwose rwabibwe n’umwanzi. Icyatsi cyose kirimo uburozi cyabibwe n’umwanzi kandi binyuze muri ubu buryo bwuzuye uburiganya bwo kuvangavanga umwanzi yangije isi ayikwirakwizamo urukungu.UB2 230.1

    None se abaganga bazakomeza kwifashisha imiti isiga ingaruka zica mu mubiri, igasenya ubuzima Kristo yaje kuzahura? Uburyo bwo kuvura bwa Kristo busukura umubiri nyamara Satani yashutse umuntu amutera gushyira mu mubiri ibica intege imikorere y’umubiri w’umuntu, bikabuza amahwemo kandi bigasenya uburyo bwiza butunganye bwakozwe n’Imana. Ntabwo imiti irimo uburozi ihabwa abarwayi izahura ahubwo irangiza. Imiti irimo uburozi ntiyigera ikiza ahubwo ishyira mu mubiri imbuto zera umusaruro mubi....UB2 230.2

    Umukiza wacu ni we wongera kubaka ishusho y’Imana mu muntu. Mu byaremwe yahashyize ibyangombwa byo kuvura uburwayi bw’umuntu kugira ngo abayoboke be babashe kugira ubugingo busendereye. Dushobora kwirinda uruvangavange rw’imiti umuntu yagiye akoresha mu gihe cyashize nta kibazo dufite4Ni igihamya gitangaje ko ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwo mu kinyejana cya 20 bwagaragaje ko abaganga bagiye banga cyane imyinshi mu miti yakoreshwaga muri icyo gihe ivugwa muri iyi myandiko. Biragaragara ko umugabane munini w’imiti abaganga bandikira abarwayi muri iki gihe irimo ibikomoka mu bimera, kandi ibyinshi muri byo nta burozi bubirangwamo. -ABAKUSANYIJE INYANDIKO..UB2 230.3

    Imana yatanze ibirwanya uburozi bivura indwara ibishyira mu bimera byoroheje, kandi ibyo bimera bishobora gukoreshwa kubwo kwizera, hatabayeho guhakana ukwizera; kubera iyo dukoresha imigisha yatanzwe n’Imana kubw’inyungu zacu tuba dukorana nayo. Mu kuvura indwara zikomoka ku burangazi bw’umuntu cyangwa iziza ku bw’impanuka, Imana ishobora gukoresha amazi, umucyo w’izuba n’ibyatsi yamejeje. Igihe dusaba Imana guhira uburyo bwo kuvura yashyizeho ntabwo tuba tugaragaje ukutizera. Ukwizera nyakuri kuzashimira Imana ubwenge yatanze bwo gukoresha iyo migisha ikomeye mu buryo buzavugurura imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri.UB2 230.4

    Umubiri ugomba kwitabwaho mu bushishozi, kandi mu gukora ibi Imana ishaka gukorana n’umuntu. Umuntu agomba kumenya ubwenge mu byerekeye kuvura no gukoresha ubwonko, amagufa n’imihore. Ubunararibonye bukomeye dushobora kugira ni ukwimenya ubwacu. — Manuscript 65, 1899.UB2 230.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents