Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Bose Bakwiriye Gusobanukirwa Ibyo Bakwikorera

    Ikibazo cyawe ni iki ngo, ... “Mbese mu burwayi bwihutirwa dukwiriye guhamagara umuganga utizera Imana bitewe n’uko abaganga bo ku ivuriro ryacu bafite imirimo myinshi ku buryo batabona igihe cyo kuvurira hanze y’ivuriro ryacu ?” …..Niba abaganga bafite imirimo myinshi ku buryo badashobora kuvura abarwayi bari hanze y’ivuriro, mbese ntibyaba byiza ku bantu bose kwiyigisha uburyo bwo gukoresha imiti yoroheje ikomoka ku bimera aho kugira ngo bihutire gukoresha imiti yahawe izina rirerire kugira ngo hahishwe imiterere yayo bwite. Ni mpamvu ki hari umuntu wasuzugura ibyangombwa Imana yateganije birimo gukandisha amazi ashyushye n’ayakazuyazi. Ni byiza kumenya inyungu zo kurya mu buryo bukwiye igihe cy’uburwayi. Abantu bose bari bakwiriye gusobanukirwa ibyo bagomba kwikorera ubwabo. Bashobora kwifashisha umuntu usobanukiwe iby’ubuvuzi, ariko buri wese akwiriye kugira ubumenyi bwerekeye inzu atuyemo (umubiri we). Abantu bose bakwiriye gusobanukirwa n’ibyo bakora mu gihe habayeho uburwayi.UB2 231.1

    Ndamutse ndwaye, uko nakwihutira guhamagara umuganga ni nk’uko nahamagara umucamanza mu bandi banyamyuga muri rusange5Igihe avuga atya, Ellen White aba yerekeje ku “bavuzi muri rusange” bo mu 1897 babaga mu byaro byo muri Australia ari naho yandikiye aya magambo. Umusomyi agomba kuzirikana ko kugeza mu myaka makumyabiri yatangiye ikinyejana cya 20 kwigisha abaganga byakorwaga cyane mu buryo butagenzurwa kandi akenshi ntibyari bihagije. Akenshi byakorwaga uwiga arebera ku muganga ubimenyereye akajya amuhemba udufaranga duke, maze byaba byiza uwo munyeshuri akazabyongeraho igihe gito cyo kwigishirizwa mu ishuri ry’aba Orutodogisi ryigishaga iby’ubuvuzi. Ntabwo umwuga w’ubuvuzi wari ufite amahame yat- eguwe neza ugenderaho. Umugabane munini w’imiti yatangwaga n’umuganga usanzwe wabaga ugizwe n’imiti irimo uburozi, kandi akenshi abantu bakayihabwa irengeje urugero bakeneye. Amagambo akurikira agaragaza neza ko ibyo Ellen White yavuze bidakwiriye gukoreshwa batesha agaciro imirimo ikorwa n’umugangauzi umwuga we wabyize neza: Ibyo yavuze byinshi bifitanye isano n’umuhamagaro ukomeye ndetse n’inshingano itoroshye y’umuganga; Yagiye ajya kwivuza ku baganga babifitiye ubushobozi nk’uko bihamywa n’ibyo yanditse ndetse n’abo mu muryango we; Inama yahaye umukozi wamufashaga wari urwaye amubwira “kureka abaganga bakamukorera ibikwiriye gukorwa”, amwingingira kurya amubwira ati, “umuganga wawe wo kuri iyi si ashaka ko urya.” (Ibyo byose biri muri iki gitabo). Inama nyinshi yatanze aziha abaganga nk’uko ziri muri Rengera ubuzima, Counsels on Health, no muri Medical Ministry..UB2 231.2

    Sinshobora gukora ku miti yabo batagaragaza ibyo ikozwemo bakayiha amazina y’ikilatini. Niyemeje kumenya amazina (mu cyongereza cyumvikana) y’ikintu cyose nshyira mu mubiri wanjye.UB2 231.3

    Abantu barya imiti irimo uburozi baba batumviye umutimanama wabo kandi bashyira mu kaga imibereho yabo yose isigaye. Hariho ibyatsi bitangiza umubiri kandi kubikoresha bizakiza uburwayi bwinshi bugaragara ko bukomeye. Nyamara iyaba abantu bose bashakaga uko baba abanyabwenge mu byerekeye ibyo umubiri wabo ukeneye, indwara zaba nke cyane ako kugira ngo zibe gikwira. Kwirinda biruta kwivuza. — Manuscript 86, 1897.UB2 231.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents