Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imiti Yoroheje Muri Gahunda Y’ivuriro

    Nahawe amabwiriza menshi ku byerekeye aho amavuriro akwiriye kuba. Akwiriye kuba mu birometero bike witaruye imijyi minini kandi akwiriye kugira umurima uyakikije. Imbuto n’imboga bikwiriye guhingwa muri iyo mirima kandi abarwayi bagomba gushishikarizwa gukora imirimo yo hanze mu murima. Abantu benshi barwaye indwara z’ubuhumekero bashobora gukira baramutse babaye ahantu baba hanze y’amazu igihe kirekire cy’umwaka. Abantu benshi bishwe n’igituntu baba barabayeho iyo baba barahumetse umwuka mwiza kurusha uko byababagaho. Umwuka mwiza wo hanze uvura nk’umuti kandi nta ngaruka mbi usiga mu mubiri....UB2 232.1

    Biba byarabaye byiza iyo kuva mu ntangiriro imiti yose ikorerwa mu nganda iba itarinjiye mu mavuriro yacu ahubwo hakaba harakoreshejwe uburyo bworoheje bwo kuvura nk’uko tubusanga mu mazi meza, umwuka mwiza, urumuri rw’izuba ndetse na bimwe mu byatsi byoroheje bimera mu murima. Ibyo byagira umumaro nk’imiti ikoreshwa ifite amazina y’amayobera kandi yavangavanzwe n’ubuhanga bw’umuntu. Ikindi kandi ni uko bitasiga ingaruka mbi mu mubiri.UB2 232.2

    Abantu ibihumbi byinshi bababaye bashobora kugarurirwa amagara6Amabwiriza yanditswe igihe hashingwaga ishuri ry’ubuvuzi ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi rya Loma Linda ryagombaga gutanga “ubumenyi mu by’ubuvuzi buzabashisha” abarangije kuri iryo shuri “gutsinda ibizamini bisabwa n’amategeko y’abaganga babikora babifitiye ubushobozi.” -Ellen G. White Manuscript 7, 1910. (Published in Pacific Union Recorder, Feb. 3, 1910). mazima iyaba bazibukiraga imiti yose ikorerwa mu nganda aho kwishingikiriza ku mazu agurisha imiti kugira babeho, maze bakabaho mu buryo bworoheje badakoresha icyayi, ikawa, inzoga zikaze cyangwa ibikabuzi ibyo byose bibuza igifu amahwemo maze bikagisiga cyacitse intege kidashobora kugogora n’ibyokurya byoroheje kitabonye ibigikangura. Umwami wacu ashaka gutuma umucyo we wakira mu myambi yaka igaragarira abafite intege nke kandi badandabirana. — Manuscript 115, 1903.UB2 232.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents