Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uburyo Bworoheje Budateza Ingorane

    Ku byerekeye ibyo tugomba kwikorera ubwacu, hari ingingo isaba kuzirikananwa ubushishozi no kwitonda. Ngomba kwimenya jye ubwanjye. Igihe cyose ngomba kuba umunyeshuri ushaka kumenya uburyo bwo kwita kuri iyi nyubako ari wo mubiri Imana yampaye, nkawubungabunga ukagira amagara mazima. Ngomba kurya ibintu bizagirira umubiri wanjye akamaro, kandi ngomba kwitonda mu buryo bwihariye butuma imyambaro yanjye iba iteye ku buryo ituma amaraso atembera neza. Ntabwo ngomba kwigomwa imyitozo ngororangingo n’umwuka mwiza. Ngomba kubona umucyo w’izuba wose nshobora kugeraho.UB2 236.3

    Ngomba kugira ubwenge bwo kuba umurinzi udahemuka w’umubiri wanjye. Naba nkoze ikintu cy’ubupfapfa ndamutse ninjiye mu cyumba gikonje kandi mbira ibyuya, naba ngaragaje ko ndi igisonga kibi ndamutse nicaye mu mbeho y’ubutita bityo nkaba nakwitera kurwara ibicurane. Naba mbaye umupfapfa nicaye ahatuma ibirenge byanjye n’imirundi bikonja maze bigatuma amaraso asubira inyuma ntagere mu mpera z’umubiri agasubira mu bwonko cyangwa mu myanya y’imbere mu mubiri. Igihe cyose nkwiriye kurinda ibirenge byanjye mu gihe cy’ubukonje.UB2 237.1

    Ngomba kurya kuri gahunda ibiribwa byiza bizatuma ngira amaraso meza, kandi ntabwo nzakora ndenza urugero nibiramuka biri mu bushobozi bwanjye kubyirinda.UB2 237.2

    Niba nica amategeko Imana yashyize mu mubiri wanjye, ngomba kwihana no guhindura kandi nkabaho imibereho myiza igengwa n’abaganga Imana yatanze ari bo umwuka mwiza, amazi asukuye ndetse n’umucyo w’izuba.UB2 237.3

    Amazi ashobora gukoreshwa mu buryo bwinshi kugira ngo agabanye uburibwe. Kunywa amazi meza ashyushye mbere yo kurya (hafi igice cya litiro cyangwa arengaho gato), ntabwo bizigera bigirira nabi umubiri ahubwo bizawugirira neza.UB2 237.4

    Igikombe cy’ikinyobwa gishyushye gikozwe mu byatsi byitwa teyi kizatuma imyakura imererwa neza. Icyayi gikozwe mu mwenya kizatera gusinzira neza. Ifu y’umwenya ipfunyitse mu gitambaro maze kigashyirwa ku nda izakiza uburibwe.UB2 237.5

    Niba amaso arwaye akaba arimo uburibwe cyangwa aryaryatwa, igitambaro cyinitswe mu mazi ashyushye avanzwemo umunyu kizakiza uburibwe mu buryo bwihuse.UB2 237.6

    Igihe umutwe ubabara maze ibirenge n’imirundi bigashyirwa mu mazi avanzemo ifu y’utubuto twa sinapi, ibyo bizakiza uburibwe.UB2 237.7

    Hariho ibundi buryo bwinshi bwo kuvura bwifashishwa buzagira umumaro mu gutuma umubiri wongera gukora neza. Uhoraho yiteze ko twikoreshereza ubwo buryo bwose bworoheje nyamara aho imbaraga z’umuntu zirangirira niho iz’Imana zitangirira. Niba dusuzugura gukora ibyo buri muryango wose ushobora kwigezaho, tugasaba Imana kudukiza uburibwe kandi tutitaye ku gukoresha uburyo bwo kwivura twifashisha ibyaremwe biri hafi yacu, ibyo byaba ari ugukerensa. Uhoraho yiteze ko dukora kugira ngo tubone ibyokurya. Ntabwo ateganya ko dusarura tutabanje guhinga ubutaka, tukabutunganya maze tugateramo imbuto. Bityo Imana yohereza imvura umucyo w’izuba n’ibicu kugira ngo ibyatsi bimere. Imana irakora maze umuntu akifatanya nayo. Amaherezo haza igihe cy’umwero n’umusaruro.UB2 237.8

    Imana yatumye ibyatsi bimera mu butaka kugira ngo umuntu abikoreshe, turamutse dusobanukiwe imiterere y’iyo mizi n’ibyo byatsi ndetse tukabikoresha neza, ntabwo habaho kwiruka dushakisha umuganga bityo abantu bakabaho bafite ubuzima bwiza kurusha uko bamerewe ubu. Nizera ko twakwitabaza Umuganga ukomeye igihe twamaze gukoresha imiti navuze ahabanje. -Ibaruwa 35, 1890 (Yandikiwe umukozi wari mu murimo mu gihugu cya kure).UB2 237.9

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents