Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inama Yagiriwe Umuyobozi W’abaganga Bo Mu Ivuriro Rishya

    Kora ibyo ushobora gukora byose kugira ngo utunganye icyo kigo imbere n’inyuma. Menya ko amahame ushingiraho imikorere yawe ari kuri gahunda. Ntugatume bibamo ikintu kizagaragarira nabi intekerezo z’abarwayi.UB2 238.1

    Shishikariza abarwayi kugira imibereho izira umuze no gukora imyitozo ngororangingo myinshi. Ibi bizagira akamaro cyane mu gutuma basubirana amagara mazima. Reka intebe zishyirwe munsi y’ibiti kugira ngo abarwayi babashe gushishikarizwa kumara umwanya munini hanze. Hagomba kubaho kandi ahantu hakikijwe n’ihema cyangwa ibirahure, ahantu hafutse abarwayi bashobora kwicara ku zuba ariko batagerwaho n’umuyaga....UB2 238.2

    Umwuka mwiza,umucyo w’izuba, umunezero mu ivuriro no hanze yaryo, amagambo meza n’ibikorwa by’ubugwaneza, ubwo ni bwo bufasha abarwayi bakeneye kandi Imana izatuma umuhati wawe wo guha ubwo bufasha abarwayi baza ku ivuriro ugera ku ntego. Kubw’umunezero, ubutwari, kugaragariza abandi impuhwe n’ibyiringiro, bizatuma umutima wawe ubwawe wuzura umucyo n’amahoro. Kandi ntukigere wibagirwa ko umucyo w’umugisha w’Imana ukubiyemo byose kuri twe.UB2 238.3

    Igisha abaforomo n’abarwayi agaciro k’ibyo byangombwa bibungabunga ubuzima bitangwa n’Imana nta kiguzi, kandi unabigishe akamaro k’ibintu byoroheje biboneka mu buryo bworoheje.UB2 238.4

    Ndakubwira bike ku byerekeye umumaro amakara yamariye nk’uburyo bworoheje bwo wivura. Igihe habayeho kumererwa nabi mu gifu, amakara ni ingirakamaro cyane kurusha imiti yo mu nganda. Utuvuta duke twa olive tuvanze n’ifu y’amakara, iyo mvange isukura igifu kandi igakiza kumererwa nabi mu gifu. Mbona ari ingirakamaro cyane. Igihe habagaho ibibyimba, twagiye dukoresha ifu y’amakara y‘igiti cy’inturusu....UB2 238.5

    Igihe cyose jya wiga kandi wigishe gukoresha, uburyo bworoheje cyane bwifashisha ibyaremwe, kandi witege ko umugisha wihariye w’Imana ubasha gukurikira imikoreshereze y’ubwo buryo abantu boroheje babasha kwigereraho. -Ibaruwa 100, 1903.UB2 238.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents