Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwemera Ubuvuzi Bugezweho

    Guhabwa amaraso.- Hari ikintu kimwe cyakijije ubuzima. Icyo ni ugufata amaraso y’umuntu umwe agahabwa undi; ariko ibi bishobora kugukomerera ndetse ahari ntibinashoboke ko wabikora. Icyo nakoraga gusa ni ugutanga inama yo gukoresha ubwo buryo. -Medical Ministry, pp. 286, 287 (Ubutumwa bwandikiwe Dr. D. H. Kress).UB2 242.2

    Guhabwa urukingo.79Kwikingiza ubushita: Kuwa 12 Kanama 1931 uwitwa D. E. Robinson, umwe mu banyamababnga ba Ellen G. White yanditse amagambo akurikira ku byerekeye uko Ellen White yabonaga urukingo. Yaranditse ati: “Mushaka kumenya amakuru nyayo kandi yumvikana yerekeye ibyo mushiki wacu White yanditse ku byerekeye urukingo na serumu. Iki kibazo gishobora gusubizwa mu magambo make cyane kubera ko nta hantu dufite yabyanditse. Mu nyandiko ze zose nta hantu yavuze ku kwikingiza na serumu. Nyamara muzanezezwa no kumenya ko igihe hariho icyorezo cy’ubushita aho yari atuye, Ellen White ubwe yarikingije kandi anabisaba abafasha be bakoranaga. Mu kwikingiza Ellen White yazirikanaga ko byagaragaye ko urukingo rutuma umuntu atarwara ubushita cyangwa rukoroshya ingaruka zabwo igihe umuntu yaburwaye. Yari azi kandi akaga byagira ku bandi igihe abo bafasha be badafashe izo ngamba.” (Uwabyanditse ni D. E. Robinson). — [Soma ibiri ku mpera yo hasi y’iyi paji].UB2 242.3

    Kuvurisha imirasire y’urumuri bita X i Loma Linda. — Mu gihe cy’ibyumweru byinshi, navurishijwe iyo mirasire bita X kubera igiheri cy’umukara nari ndwaye mu maso. Muri rusange navurishijwe ubwo buryo inshuro makumyabiri n’eshatu kandi ibi byageze ku ntego bikuraho cya giheri. Nejejwe cyane n’ibi. -Ibaruwa 30, 1911 (Iyi baruwa E. G. White yayandikiye umuhungu we J. E. White).UB2 242.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents