Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 33 — “Ntukagire Izindi Mana Mu Maso Yanjye”

    Buri mwana w’Imana nyakuri wese azashungurwa nk’uko bashungura ingano, kandi mu gikorwa cyo gushungura buri binezeza byose byabase umuntu bigateshura umutima ku Mana bigomba gukurwaho. Mu miryango myinshi ububiko, ibitereko n’ameza byuzuye imitako n’amashusho. Ibitabo bibikwamo amatbto byuzuye amafoto y’umuryango n’incuti zawo bishyirwa aho abashyitsi bazagira ubwuzu bwo kubireba. Bityo intekerezo zari zikwiriye kwerekezwa ku Mana no ku by’ijuru zerekezwa ku bintu bisanzwe. Mbese ubu ntabwo ari uburyo bumwe bwo kuramya ibigirwamana? Mbese amafaranga yabitanzweho ntiyari akwiriye gukoreshwa guhesha umugisha inyokomuntu, agahembura abababaye, akambika abambaye ubusa kandi akagaburira abashonji? Mbese ntiyari akwiriye gushyirwa mu mutungo w’Imana kugira ngo ateze imbere umurimo wayo kandi yubake ubwami bwayo mu isi?UB2 253.1

    Iki kibazo kirakomeye cyane kandi murakibajijwe kugira ngo mutandukane n’icyaha cyo kuramya ibigirwamana. Mwagira umugisha mu mitima yanyu muramutse mwumviye ijambo ryavuzwe n’Uwera wa Isiraheli agira ati, “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye” (Kuva 20:3). Abantu benshi bari kwishyiriraho ibibahangayikisha bitari ngombwa batakaza igihe n’intekerezo ku mitako itari ngombwa yuzuye amazu yabo. Hakenewe imbaraga y’Imana kugira ngo ibakangure bave muri uku gutwarwa kubera ko mu migambi yako yose ari uburyo bwo kuramya ibigirwamana.UB2 253.2

    Ugenzura umutima ashaka kurokora ubwoko bwe mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo kuramya ibigirwamana. Nimutyo Ijambo ry’Imana, igitabo cyahawe umugisha cyubaka imibereho abe ari cyo kijya ku meza ubu yuzuye imitako idafite akamaro. Nimukoreshe amafaranga yanyu mugura ibitabo bizifashishwa mu kumurikira ubwenge ku byerekeye ukuri kw’iki gihe. Igihe mutakaza mwimura kandi muhanagura imitako y’ubwoko bwinshi yo mu mazu yanyu, nimugikoreshe mwandikira incuti zanyu imirongo mike, mwohereza impapuro cyangwa udutabo duto ku umuntu waba utazi ukuri. Nimufete Ijambo ry’Imana nk’ubutunzi bw’ubwenge n’urukundo bitagira iherezo. Iki ni igitabo cyerekana inzira igana mu ijura. Kitwereka Umukiza ubabarira ibyaha kitubwira kiti, “Dore Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29).UB2 253.3

    Iyaba mwasomaga Ibyanditswe byera mufite imitima isenga n’umwuka wo kwiyegurira Imana! Iyaba mwagenzuraga imitima yanyu mwifashishije itara ryaka, maze mukavumbura kandi mugaca urudodo rukomeye rubaziritse ku ngeso z’ab’isi ziteshura intekerezo ku Mana! Nimusabe Imana ibereke imikorere yose itwara ibitekerezo byanyu n’urukundo rwanyu bikayivaho. Imana yahaye umuntu amategeko yayo yera ngo abe igipimo cy’imico ye. Hifashishijwe aya mategeko, mushobora kubona no gutsinda inenge yose iri mu mico yanyu. Mushobora kwitandukanya n’ikigirwamana cyose kandi mukifatanya n’intebe y’ubwami y’Imana mukoresheje umunyururu w’izahabu w’ubuntu n’ukuri. -The Review and Herald, May 14, 1901.UB2 253.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents