Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amashusho Yakoreshejwe N’imana

    Itegeko rya kabiri ribuzanya kuramya ibishushanyo, nyamara Imana ubwayo yakoresheje amashusho n’ibimenyetso kugira ngo ihe abahanuzi bayo ibyigisho yifuzaga ko bazabwira ubwoko bwayo, kandi muri ubwo buryo izo nyigisho zari kumvikana neza kurusha igihe zari gutangwa mu bundi buryo. Imana yavuganye n’intekerezo binyuze mu kurebesha amaso. Amateka y’ubuhanuzi yeretswe Daniyeli na Yohana binyuze mu bishushanyo cyangwa ibimenyetso kandi ibyo bishushanyo byagombaga kugaragazwa neza mu nyandiko kugira ngo umuntu usoma abashe gusobanukirwa.UB2 255.1

    Ni iby’ukuri ko hari amafaranga menshi akoreshwa ku mashusho kandi ko atari ibintu bike byari bikwiriye kujya mu mutungo w’Imana nyamara bigahabwa umunyabukorikori. Ariko akaga kazaba ku itorero gaturutse ku mikorere y’aba bahezanguni karakomeye cyane kuruta ibyo bagerageza gukosora. Rimwe na rimwe kuvuga aho itandukaniro riri, cyangwa se aho gukora amashusho bihinduka icyaha bijya biba ikibazo gikomeye. Nyamara abakunda Imana kandi bakifuza gukurikiza amategeko yayo n’imitima yabo, bazayoborwa nayo. Ntabwo Imana izabemerera kwishingikiriza ku ntekerezo z’undi muntu. Umuntu wemera ibitekerezo byose n’imyumvire by’abantu badafite intekerezo zitunganye azagwa mu rujijo n’urungabangabo. Ni umugambi wa Satani guteshura intekerezo z’abantu ku butumwa bwa marayika wa gatatu maze zikarangamira ibibazo kugira ngo intekerezo n’imitima byagombye gukurira mu buntu no kumenya ukuri bisigingire kandi bicike intege bityo be kubasha guhesha Imana ikuzo.- Historical Sketches of the Foreign Mission of the Seventh-day Adventists, pp.211, 212.UB2 255.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents