Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inama Ku Musore Yo Gukoresha Umutungo No Kuzigama Neza

    Biragaragara ko utigeze ukoresha umutungo neza mu bintu byose iyo bitaba bityo wagombye kuba ufite icyo werekana ko ari umusaruro wavuye muri uwo mutungo ukwiye gushimwa kuri buri musore wese. Byagombye kuba itegeko kuri wowe kubika umugabane umwe w’ibihembo byawe bya buri cyumweru kandi ukazigama umubare runaka w’amafaranga atagomba gukorwaho.....UB2 262.5

    Ubushishozi n’umurava mu by’ubutunzi, kwifata mu kurarikira ibinezeza, ndetse no kwigomwa ku buryo ubuzima butajya mu kaga, ibyo byose byagombye kugirwa n’umusore umerewe nka we, kandi wagombye kuba ufite umutungo udakorwaho wakwifashisha uramutse urwaye kugira ngo we kuba wakwishingikiriza ku bufasha bw’abandi. Wasesaguye umutungo mwinshi mu bidakenewe kandi uwo mutungo wagombye kuba warabikijwe aho wunguka ubu ukaba ukuzanira inyungu......UB2 263.1

    Ndetse no mu mushahara wawe muto, wagombye kuba waragize icyo wizigamira cyo kugufasha igihe hari igikenewe. Wagombye kuba warakoresheje uwo mutungo ugura isambu nini yagombye kuba iri kongera agaciro. Nyamara ku musore gukoresha amafaranga yose yinjiza kugeza ku ifaranga rya nyuma bigaragaza cyane kutabara neza no kudashyira mu gaciro.UB2 263.2

    Kubera ko abantu bafite imibiri, imitwe n’imitima bigomba kugira icyo bihabwa, ibikorerwa umubiri bimwe bigomba gukorwa kugira ngo umuntu agumane umwanya ukwiriye mu isi. Nyamara si ukugira ngo umuntu agere ku rugero rw’ab’isi. Oya rwose. Ahubwo ni ukugira ngo abe imbaraga ihindurira ab’isi gukora icyiza. Urukundo, impuhwe n’ubugwaneza bya kivandimwe bikwiriye gushyirwa mu bikorwa. — Ibaruwa 41, 1877.UB2 263.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents