Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 37 — Abageze Mu Za Bukuru Badafite Aho Baba13Amabwiriza avugwa aha yatanzwe na Ellen G. White mu nama yatumijwe mu materaniro makuru yaberaga ahitwa Brisbane muri Australia. Izindi nama kuri iyi ngingo zishobora kuboneka mugitabo cyitwa Welfare Ministry, pp.237-238 — ABAKUSANYIJE INYANDIKO.

    Hari Isaa tatu za mu gitondo maze duteranira mu ihema rinini turi ku mwe na bake mu bavandimwe bacu mu kwizera kugira ngo tuganire ku kibazo cyahoraga kituremereye cyerekeye abageze mu za bukuru badafite aho baba. Hari ikibazo ngo, ‘Mbese bazakorerwa iki?’ Umucyo Uhoraho yampaye wasubiwemo ngo: Nimureke buri muryango wite ku bawukomokamo, ubakorere ibibakwiriye. Niba ibi bidashoboka, ni ho itorero rishobora kwishyiraho icyo kibazo. Uhoraho azaha umugisha itorero rye igihe rikora ibikorwa by’ubugwaneza. Abantu nk’abo ni abakene b’Imana, kandi ntabwo bakwiriye kurekwa ngo babeho batishimye ari impezamajyo.UB2 264.1

    Niba itorero ridashobora kubikora, Konferanse igomba kubikora maze igafasha abantu b’Imana bakennye. Ubufasha bukwiriye nanone guhabwa imfubyi. Niba abo bose badashobora kwitabwaho n’abo mu miryango yabo, icyo gihe itorero cyangwa Konferanse bigomba kubitaho maze bagashyirwa ahantu hakwiriye. -Manuscript 151, 1898.UB2 264.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents