Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugaragaza Mwuka Muziranenge mu buryo budatunganye

    Hari byinshi bivugwa byerekeye guhishurirwa Mwuka Muziranenge, kandi ibi bigenda bisobanurwa na bamwe ku buryo byangiza amatorero. Ubugingo buhoraho ni ukwakira inyigisho nzima ziri mu Byanditswe Byera no gukora ibyo Imana ishaka. Uku ni ukurya umubiri no kunywa amaraso by’Umwana w’Imana. Ku bakora batya, ubugingo no kudapfa bishyirwa ahagaragara binyuze mu butumwa bwiza kubera ko Ijambo ry’Imana ari ukuri, umwuka n’ubugingo. Kurya ku Ijambo ry’Imana ni amahirwe y’abantu bose bizera Yesu Kristo nk’Umukiza wabo bwite. Imbaraga ya Mwuka Muziranenge ihindura iryo Jambo [Bibiliya] ukuri kudapfa guha imihore y’iby’umwuka umuntu ugushaka amaramaje.UB2 31.2

    Kristo yaravuze ati, “Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya” (Yohana 5:39). Abacukura bakimbika mu butaka bavumbura ubutunzi buhishwe bw’ukuri. Mwuka Muziranenge abana n’umuntu ushakashaka amaramaje. Umucyo wa Mwuka Muziranenge umurika ku Ijambo ry’Imana, akandika ukuri gufite umumaro mushya mu ntekerezo. Uwo muntu ucukumbura mu Ijambo ry’Imana yuzura amahoro n’umunezero atigeze yiyumvamo. Umucyo mushya uturutse mu ijuru umurika kuri iryo Jambo, bigasa n’aho buri nyuguti yose isizwe izahabu. Imana ubwayo ivugana n’intekerezo z’umutima, igatuma Ijambo ryayo riba umwuka n’ubugingo.UB2 31.3

    Umucukumbuzi wese nyakuri w’Ijambo ry’Imana yerekeza umutima we ku Mana, agasaba ubufasha bwa Mwuka Muziranenge. Maze mu kanya gato akabona igituma intekerezo ze zirenga imvugo zose z’ibihimbano by’ingirwa mwigisha ufite inyigisho zifite imbaraga nke kandi zigwaguza zidashyigikiwe n’Ijambo ry’Imana ihoraho. Izo nyigisho zahimbwe n’abantu batigeze biga isomo rya mbere rikomeye rivuga ko Mwuka w’Imana ndetse n’ubugingo biri mu Ijambo ryayo. Iyo mu mutima baba barakiriye ukuri guhoraho kuri mu Ijambo ry’Imana, baba barabonye uburyo imihati yose yo kugera ku kintu gishya no gutuma habaho gutwarwa itanejeje kandi nta cyo ivuze. Bakeneye kwiga amahame y’ibanze y’Ijambo ry’Imana; bityo bazagira ijambo ry’ubugingo babwira abantu, bidatinze bazamenya gutandukanya umurama n’ingano nk’uko yasigiye abigishwa be isezerano. — Letter 132, 1900. (Ibaruwa 132, 1900) .UB2 31.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents