Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imyitozo Ya Gisirikare Yasabwe

    Twamaze gusezera ku bantu batatu mu bantu b’ingirakamaro bakoraga bari bahamagawe n’ubutegetsi bwa leta kugira ngo bamare ibyumweru bitatu bakora imyitozo ya gisirikare. Yari intambwe y’ingirakamaro cyane y’umurimo wacu mu icapiro, nyamara guhamagara k’ubutegetsi bwa leta ntigutuma tubabona uko dushaka. Basaba ko abasore bamaze kwemerwa nk’abasirikari batazirengagiza imyitozo n’indirimbo za ngombwa mu murimo wa gisirikari. Twashimishijwe no kubona ko abo bagabo n’amatsinda yabo bari bafite impeta z’icyubahiro kubwo kuba indahemuka mu murimo wabo. Bari abasore biringirwa.UB2 267.2

    Ntabwo abangaba bagiye babyihitiyemo ahubwo ni uko amategeko y’igihugu cyabo yabisabye. Twababwiye ijambo ryo kubakomeza kugira ngo bazasangwe ari abasirikari nyakuri b’umusaraba wa Kristo. Amasengesho yacu azakurikira abo basore, kugira ngo abamarayika bo mu ijuru bazabashe kujyana nabo kandi babarinde igishuko cyose. — Manuscript 33, 1886 (Byandikiwe ahitwa Basel muri Switzerland, ku wa 2 Nzeri, 1886).UB2 267.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents