Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 41 — Inama Zatanzwe Ku Gushyingiranwa

    Ku byerekeye gushyingirwa k’umukobwa wawe washyingiranwe na J, ndabona ahaguhagaritse umutima. Nyamara ugushyingiranwa kwabayeho ubyemeye, kandi umukobwa wawe ibyerekeye J byose, yaramwemeye ngo amubere umugabo, none ubu ntabwo ukwiriye kugira ikikuremerera kuri iki kibazo. Umukobwa wawe akunda J, kandi birashoboka ko uku gushyingiranwa kwemewe n’Imana kugira ngo J n’umukobwa wawe babashe kugira imibereho ya Gikristo irushijeho gukungahara kandi babashe kubakwa aho bafite intege nke. Umukobwa wawe ubwe yarahiriye kuba umugore wa J, kandi kwica indahiro ye yo gushyingirwa byaba bihabanye cyane n’ukuri. Ntabwo ubu ashobora gusesa amasezerano yamuhaye….. Njye ubwanjye nzi imibanire ye n’umugore we wa mbere witwaga K. J yaramukundaga cyane bikomeye kubera ko atari akwiriye kumufata muri ubwo buryo. Yakoze ibyo ashoboye byose kugira ngo amufashe kandi yakoresheje inzira yose ishoboka kugira ngo amugumane nk’umugore we. Ntabwo yashoboraga gukora ibirenze ibyo yakoze. Naramwinginze kandi ngerageza kumwereka guhuzagurika kw’imikorere ye ndetse naramwinginze ngo ye kwaka ubutane nyamara yari yamaramaje, abishaka kandi yinangiye bityo yabashaga gukurikira inzira ye. Igihe uwo mugore yabanaga na J, yashakaga uko amukuraho ifaranga ryose uko abishoboye, nyamara ntiyabashaga kumufata neza nk’uko umugore yagombye gufata umugabo we.UB2 271.1

    Ntabwo J yirukanye umugore we. Umugore yaramusize aramuta maze ashaka undi mugabo. Ntacyo mbona mu Byanditswe byera kimubuza kongera gushyingirwa mu Mwami wacu. Afite uburenganzira bwo gukunda umugore....UB2 271.2

    Ntabwo mbona ko uku gushyingirwa gushya gukwiriye guseswa.UB2 271.3

    Gutandukanya umugabo n’umugore we ni ikibazo gikomeye. Nta kintu cyashingirwaho mu byanditswe kugira ngo iyo ntambwe iterwe kuri iki kibazo. Ntabwo umugabo ari we wataye umugore ahubwo umugore ni we wamusize. Ntabwo yigeze yongera kurongora kugeza igihe yaboneye ubutane. Igihe uriya mugore K yatanaga na J, uyu mugabo byaramubabaje cyane, kandi ntiyigeze yongera gushyingirwa undi keretse nyuma y’uko K yari yaramaze gushaka undi mugabo. Nibwira ko uwo yahisemo azamubera umufasha nawe akamubera undi…..Nta kintu mbona mu ijambo ry’Imana cyasaba ko umukobwa wawe yatandukana nawe. Nk’uko wansabye inama ndayiguha ntacyo nishisha. -Ibaruwa 50, 1895.UB2 271.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents