Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 42 — Inama Yerekeye Gushyingiranwa Kw’abadahuje Ibara 16Ubu butumwa bwanditswe na Elle G. White mu mwaka wa 1896 no mu 1912. Ibyo yagiye yandika byagiye bisubirwamo ku byerekeye imibanire hagati y’amoko byerekana neza ko inama atanga ku gushyingiranwa kw’abantu bo mu moko atandukanye atari ikibazo cyo kutaringanira kw’amoko. Ibiri amambu, ni ikibazo cyo kwemera inama cyangwa kutazemera ku byerekeye guhagarika ibishobora kubaho byatera amakimbirane, urujijo no gusharira. Soma amagambo y’inyongera igice cya kabiri kivuga “Ingingo z’ingenzi mu guhitamo uwo muzabana.” Ellen G. White yagiye asubiramo inshuro nyinshi ahamya uko asobanukiwe kandi yizera ko amoko yose angana kandi ko inyokomuntu ari abavandimwe. Soma amagambo y’inyongera, igice cya 3 kivuga ngo, “Ubuvandimwe bw’abantu bose.” ABASHINZWE KURINDA INYANDIKO ZA ELLEN G. WHITE.

    Turi abavandimwe. Icyo twaba twunguka cyangwa duhomba cyose, tugomba gukorana ishema n’ubutwari imbere y’Imana n’Umukiza wacu. Nk’abakristo bemera ihame ry’uko abantu bose, baba abera n’abirabura, bafite umudendezo kandi bangana, nimucyo dushyigikire iri hame kandi twe kuba ibigwari mu maso y’ab’isi n’abatuye ijuru. Dukwiriye gufata umwirabura tumwubashye nk’uko tubigenzereza umwera. Kandi ubu, kubwo kubigira ihame no kubitangaho urugero dushobora gutuma abandi nabo bajya mu ruhande rwacu.UB2 275.1

    Nyamara hari ukudashyigikira gushyingiranwa k’umwera n’umwirabura. Bose bakwiriye kuzirikana ko badafite uburenganzira bwo gushyira urubyaro rwabo mu bizabateza ingorane. Nta burenganzira bafite bwo kubaraga umurage uzatuma bagira imibereho yo kugira ipfunwe. Abana bavuka muri uko gushyingiranwa kw’abadahuje ibara bumva batanezerewe ababyeyi babaraze uwo murage w’ubuzima bwose. Kubera iyi mpamvu, niba nta yindi ihari, ntabwo hari hakwiriye kubaho gushyingiranwa hagati y’umwera n’umwirabura.-Manuscript 7, 1896.UB2 275.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents