Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 43 — Gukira Mu Buryo Bw’igitangaza 17Ingingo zigaragara muri iki gice ni inyongera ku nama nyinshi zatanzwe ku byerekeye gusabira abarwayi. Soma ibi bitabo bikurikira: Rengera Ubuzima pp 225-233; Counsels on Health, pp. 373-382; Medicinal Ministry, pp.l95-196.-ABAKUSANYIJE INYANDIKO.

    Ikibazo Gikomeye

    Ku byerekeye ingingo yo gusengera abarwayi, hatangwa ibitekerezo byinshi biyobya. Umwe aravuga ati, «Umuntu wasengewe agomba kugendera mu kwizera, agaha Imana ikuzo maze ntakoreshe imiti. Niba ari ku bitaro akwiriye guhita abivamo agataha. »UB2 277.1

    Nzi ko ibyo batekerezo atari ukuri, kandi ko biramutse byemewe byazateza akaga kenshi.UB2 277.2

    Ku rundi ruhande, ntabwo nifuza kugira icyo mvuga gishobora gusobanurwa ko kwaba ari ukutagira kwizera imbaraga y’isengesho.UB2 277.3

    Inzira yo kwizera yegeranye cyane n’inzira yo gushidikanya. Satani ahora ashaka kutuyobora mu nzira ziyobya. Abona ko gusobanukirwa nabi n’abigize kwizera bizajijisha abantu kandi bikabaca intege. Anezezwa n’igihe abashije kwemeza abagabo n’abagore gutekereza bahereye ku ngingo z’ibinyoma.UB2 277.4

    Nshobora gusengera abarwayi mu buryo bumwe gusa nti,- « Mwami niba bihuje n’ubushake bwawe, kubw’ikuzo ryawe n’ibyiza by’uyu muntu urwaye, turagusabye ngo umukize. He kubaho ibyo dushaka ahubwo ubushake bwawe abe ari bwo bubaho.UB2 277.5

    Ntabwo igihe Nehemiya yari amaze kuririra no gusengera imbere y’Uwiteka yabonye ko inshingano ye irangiye. Ntabwo yasenze gusa. Yarakoze, akomatanya gusaba no kwinginga ndetse no gukorana umuhati.UB2 277.6

    Ntabwo gukoresha imiti mu buryo bwiza bwatekerejweho ari uguhakana ukwizera. — Manuscript 31, 1911UB2 277.7

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents