Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibitabo Byo Gusinziriza Abantu

    [Mu gihe cy’imyaka myinshi, mu muhati wariho wo kubyaza umusaruro ibikoresho byo mu macapiro yacu (twubatse kugira ngo dusohore inyandiko z’ubutumwa), hari imirimo imwe yerekeye ubucuruzi yaje kwemerwa. Habayeho igihe amacapiro yacu yemeye gusohora inyandiko zitari zikwiriye. Ibi bintu bibabaje byabayeho byavuzweho mu Bihamya, umuzingo wa 7, p. 164-168, ndetse no magambo ari muri iki gice yerekeye inyandiko zivuga ku gusinziriza abantu. — ABAKUSANYIJE INYANDIKO. ]UB2 281.3

    Mbese abacunga amacapiro bazemera kuba abakozi ba Satani basohora ibitabo bivuga ku ngingo yo gusinziriza abantu? Mbese ibi bibembe bizinjizwa mu murimo?....Satani n’abakozi be basanzwe bakora kandi baracyakorana umuhati. Mbese Imana izaha umugisha wayo amacapiro niba yemera ubushukanyi bw’umwanzi? Mbese ibigo byashyizwe imbere y’abantu ngo bibe ari ibyera ku Mana bizahinduka amashuri abakozi bigiramo kurya imbuto z’igiti cyabuzanyijwe kimenyekanisha ubwenge? Mbese twatiza Satani umurindi mu buryo yinjira anyonyomba mu gihome cy’ukuri kugira ngo ahashyire ubumenyi bwe bwo mu irimbukiro nk’uko yabigenje muri Edeni? Mbese abantu bari ku isonga ry’umurimo ntabwo bashobora gutandukanya ukuri n’ikinyoma? Mbese ntabwo ari abantu bashobora kubona ingaruka zikomeye zo gutiza umurindi ikibi?UB2 281.4

    Niba mushobora kunguka za miliyoni nyinshi z’amafaranga kubwo gukora umurimo nk’uyu, mbese iyi nyungu yaba ifite gaciro ki muramutse mukagereranyije n’igihombo gikomeye kibaho kubwo kwamamaza ibinyoma bya Satani maze mugatuma abatuye isi babasha kuvuga ko ibitabo birimo ibinyoma byasohorewe mu icapiro ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, bigakwirakwizwa hirya no hino ku isi?UB2 281.5

    Nimukanguke maze mubone ko amacapiro yanyu yasohoye ibinyoma by’umwanzi. Nimureke abantu bazi ukuri bakore nk’abanyabwenge, imbaraga zabo zose bazishyire ku ruhande rw’ukuri n’ubutungane.- Ibaruwa 140, 1901 (Iyi baruwa yandikiwe abacungaga amacapiro yacu, yandikwa ku wa 16 Ukwakira, 1901).UB2 281.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents