Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubuhanga Bwibanda Ku Ntekerezo

    Muri iyi minsi aho guhakana Imana no kutizera bigaragara cyane byitwikiriye umwenda w’ubuhanga buhanitse, dukeneye kurindwa impande zose. Binyuze muri ubwo buhanga umwanzi wacu ukomeye agenda ashuka benshi kandi akabagira imbohe akurikije ubushake bwe. Uko yifashisha ubuhanga buhanitse, ari bwo buhanga bwibanda ku ntekerezo z’umuntu birakomeye cyane. Muri ubu buryo agenda anyonyomba atagaragara nk’inzoka kugira ngo yangize umurimo w’Imana.UB2 281.7

    Uku kwinjira kwa Satani anyuze mu buhanga buhanitse byateguwe neza. Binyuze mu miyoboro yo kwiga imiterere y’amagufwa agize umutwe bashingiye ku kwizera ko imiterere yayo iranga ubushobozi bw’ubwenge n’imico, binyuze mu kwiga imiterere n’imyifatire bya muntu, kandi binyuze no mu gutwara intekerezo z’umuntu ku buryo nta kindi atekereza, Satani arushaho kugera ku bantu b’iki gihe adakebakeba, kandi akoresha imbaraga zigomba kuranga umuhati we mu gihe cyegereje irangira ry’imababazi. Muri ubwo buryo intekerezo za benshi zarangiritse kandi ziyoborwa mu kutizera Imana. Mu gihe bizwi ko intekerezo z’umuntu umwe zigira ingaruka ku wundi mu buryo bukomeye, Satani witeguye gukoresha amahirwe yose abonye ariyoberanya, kandi agakorera mu mpande zombi haba iburyo n’ibumoso. Igihe abantu birunduriye muri ubwo buhanga bishima bakishyira hejuru kubera imirimo itangaje kandi myiza bagezeho, ntabwo bamenya imbaraga y’ikibi bimakaje; nyamara ni imbaraga izakoresha ibimenyetso byose n’ibitangaza by’ubushukanyi, n’ubuhendanyi bwose bwo gukiranirwa. Musomyi nkuda zirikana imbaraga y’ubwo buhanga n’ubumenyi kubera ko intambara hagati ya Kristo na Satani itararangira....UB2 282.1

    Gusuzugura isengesho biyobora abantu kwishingikiriza ku mbaraga zabo bwite kandi bikingurira ibishuko urugi. Ibihe byinshi imitekerereze y’umuntu itwarwa n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga, kandi abantu bashimagizwa kubwo kumenya ubushobozi bwabo bwite. Ubuhanga bwiga ku ntekerezo z’umuntu buhabwa agaciro cyane. Ubwabwo ni bwiza nyamara bwigarurirwa na Satani akabwifashisha nk’ibikoresho bye bikomeye kugira ngo ashuke kandi arimbure imitima y’abantu. Ubuhanga bwe bwemerwa nk’ubuturutse mu ijuru, maze muri ubwo buryo akaramywa mu buryo bumukwiriye. Isi yagombye kunguka byinshi biturutse mu kwiga imiterere y’amagufa yo mu mutwe n’uburyo inyamaswa zimenya aho izindi ziri, ntabwo yigeze iba mbi nko muri iki gihe. Binyuze muri ubwo bumenyi, ubupfura bwarashenywe maze imfatiro zo kwizera imyuka zirashingwa. -The Signs of the Times, Nov. 6, 1884.UB2 282.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents