Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 46 -Kuyoborwa N’ubuntu Bw’imana

    Igihe kirageze, uko Imana ifunguye inzira, ubwo imiryango ikwiriye kuva mu mijyi. Abana bakwiriye kujyanwa mu cyaro. Ababyeyi bakwiriye gushaka ahantu heza hakwiriye bakurikije uko babishoboye. Nubwo inzu babamo yaba nto ariko hakwiriye kuba umurima ufatanye nayo ushobora guhingwa. Manuscript 50, 1903.UB2 289.1

    Ababyeyi bashobora kugira inzu nto mu cyaro n’umurima wo guhinga aho babasha kugira uturima tw’imbuto kandi bakaba bahinga imboga n’imbuto nto zo gusimbura inyama zangiza ubuzima uko amaraso atembera mu miyoboro yayo. Ahantu nk’aho ntabwo abana bazazengurukwa n’ibyangiza byo mu mibereho yo mu mujyi. Imana izafasha ubwoko bwayo kugira ingo nk’izo hanze y’imijyi.-Medical Ministry, p.310.UB2 289.2

    Uko igihe gihita, abantu bacu bazaba bagomba kuva mu mijyi. Mu gihe cy’imyaka myinshi twagiye duhabwa amabwiriza ku abavandimwe bacu, ariko by’umwihariko imiryango ifite abana, bakwiriye gufata ingamba zo kuva mu mijyi uko babonye inzira ibafungukira ngo babikore. Abantu benshi bazakorana umuhati mwinshi kugira ngo bafashe mu gufungura inzira. Nyamara igihe kitaragera ngo kugenda bibashobokere, igihe bakiri mu mijyi, bakwiriye kugira umuhati mwinshi mu gukora umurimo w ‘ibwirizabutumwa, nubwo aho bashobora kugeza ubushobozi bwabo haba ari hato. — The Review and Herald, Sept. 27, 1906.UB2 289.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents