Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inama N’umuburo Byahawe Abari Biteguye Kuva Mu Mijyi 19Ubu ni ubutumwa bwanditswe ku wa 22 Ukuboza 1893. Bwaje busubiza ibaruwa y’umuyobozi wakoreraga I Battle Creek amnyesha Ellen White ko kubera umuburo wari watanzwe uvuga ko abizera bacu bakwiriye kuva I Battle Creek, abantu bari hagati ya 100 na 200 biteguraga kuhava ikitaraganya.-ABAKUSANYIJE INYANDIKO.

    Muvandimwe ibaruwa yawe imbwira ko hari abantu benshi bakangaranye biteguye kuva i Battle Creek. Hari ubukene, ubukene bukomeye, bw’uko uyu murimo ukwiriye gukorwa ubu. Ku bantu bumvise ko bakwiriye kugenda he kubaho kwihuta cyane mu gutwarwa cyangwa mu buryo bwo guhubuka batabitekerejeho cyane, ku buryo bizatuma nyuma y’aho bicuza cyane ko bavuye i Battle Creek....UB2 289.4

    Itondere kugira ngo he kubaho kugenda kw’ikubagahu gukozwe mu rwego rwo kumvira inama yo kuva i Battle Creek. Ntukagire icyo ukora utabajije Imana yasezeranye gutangana ubuntu igaha abantu bose basaba bativovota. Ibyo buri muntu wese ashobora gukora ni ugutanga inama maze akarekera abemeye inshingano yo kugenda munsi y’ubuyobozi bw’Imana, kandi imitima yabo yugururiwe kumenya no kumvira Imana. Ndatangara cyane iyo mbonye hashobora kubaho bamwe bo mu barimu bacu bakeneye kugira imitekerereze myiza. Intumwa zashyira abatuye iyi isi ubutumwa bw’imbabazi, kandi zifitiwe icyizere n’abantu zizifashisha ngo zitange inama. Ubushishozi bukomeye buzakoreshwa n’abo bantu badafite ubumenyi nyakuri mu bibaho mu buzima, kandi bazaba mu kaga ko gutanga inama badasobanukiwe n’ibyo iyo nama izayobora abandi gukora.UB2 289.5

    Abantu bamwe babasha kubona ibibazo kandi bafite ubushobozi bwo gutanga inama. Iyi ni impano y’Imana. Igihe umurimo w’Imana ukeneye amagambo mazima, yumvikana kandi akomeye, abo bantu babasha kuvuga amagambo azayobora abantu bahangayitse kandi bari mu mwijima kugira ngo mu buryo bwihuta nk’umucyo w’izuba, babashe kubona inzira bakwiriye gukurikira, bityo bibe igisubizo ku kibazo cyari cyabujuje guhangayika kandi kitasobanukiye intekerezo zabo mu gihe cy’ibyumweru byinshi n’amezi menshi bagitekerezaho. Inzira igenda itunganywa imbere yabo, kandi Uhoraho yayimurikishijemo umucyo we kandi babona ko amasengesho yabo asubizwa. InziraUB2 290.1

    bacamo iramurikiwe. Nyamara inama zimwe zitatekerejweho zishobora gutangwa ngo muve i Battle Creek hirengagijwe ko nta kintu gisobanutse neza cyerekana ibyiza izo nama zizageraho mu iterambere mu bya Mwuka kuri abo bantu cyangwa ku bandi.UB2 290.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents