Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imigambi Yose Muyishyire Imbere Y’imana

    Ntabwo ubu dushobora kugira ukwizera kudakomeye; ntabwo dushobora kumererwa neza dufite inyifato yuzuye ubunebwe ubute ntacyo dukora. Buri bushobozi bwose bugomba gukoreshwa, kandi hakwiye kubaho gutekereza gukomeye, gutuje ndetse kwimbitse. Muri iki gihe ntabwo ubwenge bw’umuntu uwo ari we wese buhagije kugira ngo akore gahunda kandi afate ingamba. Imigambi yose muyishyire imbere y’Imana mwiyiriza ubusa, mucisha imitima bugufi imbere y’Umwami Yesu kandi inzira zanyu muzegurire Uhoraho. Isezerano ridashidikanywaho ni iri ngo, ‘Azayobora inzira zanyu. Afite ubutunzi butagerwa. Uwera wa Isirayeli uhamagara ingabo zo mu ijuru mu mazina yazo, kandi agafatira inyenyeri zo mu kirere mu mwanya wazo, nawe arakubumbatiye mu biganza bye.... ‘UB2 292.2

    Nifuza ko abantu bose basobanukirwa inzira zishoboka zashyiriweho abantu bose bumva bahagijwe na Kristo kandi bamugira ibyiringiro byabo. Umuntu ubugingo bwe buhishanwe na Kristo mu Mana ahora afite ubuhungiro. Ashobora kuvuga ati, « Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga » (Abafilipi 4 :13).UB2 292.3

    Iki kibazo ndakibahariye kubera yuko nagize ubwoba kandi mpagarika umutima bitewe n’ibyago byugarije abantu batuye i Battle Creek, kuko ntinya ko bazahava ku mugaragaro maze bagaha umwanzi icyuho. Ntabwo ibi bikwiriye kubaho kubera ko niba tugendana n’Imana twicishije bugufi tuzagenda mu mahoro. -Ibaruwa 45, 1893.UB2 292.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents