Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abumvira By’ukuri Ntibazatsindwa

    Igihe ab’isi bazasuzugura amategeko y’Imana, ingaruka izaba iyihe ku bumvira nyakuri kandi b’intungane? Mbese bazatwarwa n’inkubi y’ikibi? Bitewe n’uko abantu benshi binjira mu butware bw’umwami w’umwijima, mbese ubwoko bw’Imana bukomeza amategeko yayo buzatatira kumvira kwabwo? Oya! Nta muntu n’umwe uri muri Kristo uzatsindwa cyangwa ngo agwe. Abayoboke ba Kristo bazaca bugufi bumvire ubutware bukomeye buruta umutware uwo ari we wese wo ku isi. Nubwo gusuzugura amategeko y’Imana biyobora abantu benshi guhinyura ukuri kandi ntibakumvire; mu muhati mwinshi ab’indahemuka bazerereza ukuri kutagereranywa kw’ayo mategeko. Ntabwo twaretswe ngo twiyobore. Mu nzira zacu zose dukwiriye kuzirikana Imana, kandi izatuyobora muri izo nzira. Dukwiriye kubaza Ijambo ryayo dufite imitima yicishije bugufi tukagisha Imana inama kandi ubushake bwacu tukabwegurira ubushake bwayo. Ntacyo tubasha gukora tutari kumwe n’Imana.UB2 295.1

    Dufite impamvu ikomeye cyane idutera guha agaciro Isabato nyakuri ndetse no kuyishyigikira, kubera ko ari ikimenyetso gitandukanya ubwoko bw’Imana n’ab’isi. Kubera iyi mpamvu, itegeko ab’isi basuzugura ni ryo ubwoko bw’Imana buzubaha cyane. Igihe abatizera basuzugura Ijambo ry’Imana, ni ho ba Kalebu b’indahemuka bahamagarwa. Icyo gihe ni bwo bazashikama ku mwanya w’inshingano yabo, nta kwiyerekana, nta kugamburura bitewe no guhinyurwa. Abatasi batizeraga bari biteguye kwica Kalebu. Yabonye amabuye yari mu biganza by’abari bazanye inkuru mbi, nyamara ntabwo ibi byamucogoje. Yari afite ubutumwa kandi yagombaga kubutanga. Muri iyi minsi umwuka nk’uwa Kalebu uzagaragazwa n’abantu b’indahemuka ku Mana.UB2 295.2

    Umunyazaburi aravuga ati, “Bahinduye ubusa amategeko yawe. Ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse, nkabirutisha izahabu nubwo yaba izahabu nziza” (Zaburi 119:126, 127). Iyo abantu biyegereje Yesu, iyo Kristo atuye mu mitima yabo kubwo kwizera, urukundo bakunda mategeko y’Imana rurakura cyane ku gipimo kiruta agasuzuguro ab’isi bagirira amategeko yera y’Imana. Iki gihe ni cyo Isabato nyakuri igomba kubwirwa abantu binyuze mu nyandiko no mu mvugo. Ubwo itegeko rya kane n’abaryubaha basuzugurwa kandi bagateshwa agaciro, abantu b’indahemuka babona ko ari gihe cyo kudahisha ukwizera kwabo ahubwo ko ari igihe cyo kwerereza amategeko ya Yehova barambura ibendera ryanditsweho ubutumwa bwa marayika wa gatatu, amategeko y’Imana no kwizera kwa Yesu.UB2 295.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents