Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kutifatanya N’ab’isi

    Ntabwo hagomba kubaho kumvikana n’abahindura ubusa amategeko y’Imana. Si byiza kubishingikirizaho ngo batubere abajyanama. Ntabwo ubuhamya bwacu bugomba kuba bufite imbaraga nke ugereranyije n’uko bwari bumeze mbere; ntabwo uruhande nyarwo duhagazemo rugomba guhishwa kugira ngo tunezeze abakomeye bo mu isi. Bashobora kwifuza ko twifatanya nabo kandi ko twemera imigambi yabo, ndetse bashobora gutanga ibyifuzo ku byerekeye imikorere yacu ibyo bikaba byaha umwanzi amahirwe yo kudutsinda. “Ntimuvuge ngo ‘Baratugambaniye’, nk’uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti, ‘Baratugambaniye’” (Yesaya 8:12). Nubwo tudakwiriye gushoza urugamba kandi ntitugire uwo tubangamira tubigambiriye, tugombakuvuga ukuri mu buryo bwumvikana kandi tumaramaje, kandi tugashikama ku byo Imana yatwigishije mu Ijambo ryayo. Ntabwo mugomba kurebera ku b’isi kugira ngo mumenye ibyo mukwiye kwandika no gucapa cyangwa ibyo muzavuga. Nimureke amagambo yanyu n’ibikorwa byanyu byose bihamye bigira biti, “Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge” (2Petero 1:16). “Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima” (2Petero 1:19).UB2 297.1

    Intumwa Pawulo iratubwira iti, “Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa” (lAbakorinto 1:21). Ibi byari ugusohozwa kwa gahunda y’Imana kubwo kwemezwa no guhinduka kw’abantu bahora bashaka gukuririza imbaraga zabo bwite. Uhoraho yashatse kwerekana niba abantu bifashishije ubwenge bwabo bufite iherezo bashobora kumenya ukuri, cyangwa se niba bashobora kumenya Imana Umuremyi wabo. Igihe Kristo yazaga kuri iyi si, igerageza ryari ryarakozwe mu buryo buhagije kandi ryagaragaje ko ubwenge bw’umuntu bwibona nta kindi buri cyo uretse kuba ari ubupfu. Ubwenge bufite aho bugarukira ntibwabashije kugera ku myanzuro itunganye ku byerekeye Imana, kandi kubw’ibyo umuntu ntiyabashije rwose gushyira mu gaciro ku byerekeye amategeko yayo. Imana yemeye ko muri iki gihe cyacu, mu kwerereza ikinyoma kikarutishwa ukuri, ingingo zimwe zigera aho bikomeye kugira ngo Yo Mana ya Isiraheli ibashe gukora mu buryo bukomeye ngo yerereze cyane ukuri kwayo kurusha uko ikinyoma cyererezwa.UB2 297.2

    Imana mu kwitegereza itorero, ibihe byinshi yemeye ko ibibazo bigera ahakomeye kugira ngo ubwoko bwayo mu kunanirwa kwabwo bibahe kuyiyambaza yo yonyine ngo ibufashe. Amasengesho yabo, ukwizera kwabo bifatanyirije hamwe n’umugambi wabo udacogora wo kuba abanyakuri, byatumye Imana ihagoboka kandi yasohoje isezerano ryayo. “Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati, ‘Ndi hano’” (Yesaya 58:9). Ukuboko k’Uwiteka gukomeye kwarambukiye kurokora ubwoko bwe. Imana izigama kubagoboka kwayo kuzuye ubuntu kugeza igihe bananiriwe; bityo igatuma kurokorwa kwabo kurushaho kugaragara ndetse n’insinzi yabo ikarushaho kuba ishimishije. Igihe ubwenge bw’umuntu bwose bwatsinzwe, ukugoboka kw’Imana kuzarushaho kugaragara kandi izahabwa ikuzo riyikwiriye. Ndetse n’abanzi bo kwizera kwacu, abadutoteza, bazabona ko Imana iri gukorera ubwoko bwayo ibukura mu bubata.UB2 298.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents