Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusenga, Ukwizera No Kwishingikiriza Ku Mana

    Igikenewe muri iki gihe turimo cy’akaga ni ugusenga tumaramaje, bivanze no kwizera nyakuri no kwishingikiriza ku Mana igihe Satani abundikiza ubwoko bw’Imana umwijima we. Nimutyo buri muntu wese azirikane ko Imana yishimira kumva gusenga k’ubwoko bwayo kubera ko ikibi cyiganje gisaba ko habaho gusenga kumaramaje, kandi Imana yasezeranye ko izahorera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro nubwo izihanganira.UB2 298.2

    Abantu babogamiye ku gusuzugura kwihangana kw’Imana, ariko bakakwishingikirizaho. Nyamara hari igihe kigera mu mibereho y’icyaha y’umuntu maze Imana ikagoboka bityo ingaruka zikaba mbi bikomeye. “Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi, kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza” (Nahumu 1:3). Ukwihangana kw’Imana kuratangaje, kubera ko igenga imico yayo. Nyamara uko byagenda kose igihano ntikizabura kubaho. Buri kinyejana cyose cyo gusayisha cyagiye kibikira uburakari umunsi wabwo; kandi ubwo igihe kizaba kigeze, kandi ubugome bukaba bugwiriye, ubwo ni bwo Imana izakora ikintu kidasanzwe. Bizagaragara ko ari ikintu giteye ubwoba kubona kwihangana kw’Imana kutakiriho; kubera ko umujinya w’Imana uzasukwa mu buryo bukomeye cyane ku buryo bizagaragara ko utarimo imbabazi; kandi isi izaba umusaka. Igihe cy’ubuhakanyi ku rwego rw’igihugu, ubwo abayobozi b’igihugu bazaba bagengwa n’amategeko ya Satani ubwo nibwo bazajya mu ruhande rwa sekibi. Iki gihe nibwo urugero rwo gukiranirwa ruzuzura. Ubuhakanyi ku rwego rw’igihugu ni ikimenyetso cyo kurimbuka kwacyo.UB2 298.3

    Imana yahamagariye ubwoko bwayo gusiba icyuho, ngo bube uruzitiro, kugira ngo bwubake urufatiro rw’ibisekuru byinshi. Abamarayika bo mu ijuru bafite imbaraga nyinshi kandi bumvira amategeko y’Imana bategereje gufatanya n’abantu; kandi Uhoraho azagoboka igihe ibibazo bizaba bigeze aho nta muntu ushobora guhangana n’abakozi ba Satani bazaba bari ku murimo uretse imbaraga y’Imana gusa. Igihe ubwoko bw’Imana buzaba buri mu kaga gakomeye, bigaragara ko butabasha guhangana n’imbaraga za Satani ni bwo Imana izagira icyo ibukorera. Aho ubushobozi bw’muntu burangirira ni ho Imana ibona inzira yo gukora.UB2 298.4

    Ubu ni igihe abantu b’indahemuka kandi b’abanyakuri bagomba guhaguruka bakarabagirana kubera ko ikuzo ry’Imana ribarasiye. Ubu ntabwo ari igihe cyo guhisha amabara yacu, nta gihe cyo guhinduka abagambanyi. Urugamba rurakaze, nta gihe cyo kurambika hasi intwaro zacu z’urugamba. Abarinzi bo ku nkike z’i Siyoni bagomba kuba maso.UB2 299.1

    Ndashima cyane ko muri iki gihe dushobora gukura intekerezo zacu ku ngorane zituzengurutse, ndetse no ku kurenganywa kugiye kuba ku bwoko bw’Imana maze tukareba hejuru mu ijuru ry’umucyo n’ubushobozi. Nitujya mu ruhande rw’Imana, urwa Kristo n’abamarayika bo mu ijuru, ingabo ngari y’Ishoborabyose izadutwikira, Imana ikomeye ya Isiraheri ni yo mufasha wacu, bityo ntidukwiriye gutinya. Abakora ku bwoko bw’Imana, baba bakoze ku mboni y’ijisho ryayo......UB2 299.2

    Bavandimwe, mbese muzagendana umwuka wa Kristo ubwo muzaba musubiye mu ngo zanyu no mu matorero yanyu? Mbese muzareka kutizera no kunenga? Tugeze mu gihe ubwo dukwiriye komatana, tugakorera hamwe kurusha uko byigeze bibaho mbere. Mu bumwe hari imbaraga. Mu macakubiri no kutifatanya hari intege nke gusa. Ntabwo Imana yigeze itegura ko umuntu umwe, cyangwa bane cyangwa makumyabiri bakwiharira umurimo w’ingenzi mu biganza byabo maze bakawukora badafatanyije n’abandi bakozi bo mu murimo w’Imana. Imana ishaka ko ubwoko bwayo bujya inama, bukaba itorero ryunze ubumwe, rikaba itsinda ritunganye muri Kristo. Ubuhungiro rukumbi dufite ni ukugendera mu nama duhabwa n’ijuru, tugahora dushaka gukora ibihuje n’ubushake bw’Imana, tugahinduka abakozi bakorana na yo. Nta tsinda rikwiriye kwishyira hamwe ngo rivuge riti, “Tugiye gufata uyu murimo maze tuwukore mu buryo bwacu bwite; kandi nibitaba uko tubishaka, ntabwo tuzatanga imbaraga zacu kugira ngo ukomeze.” Iri ni ijwi rya Satani, si iry’Imana. Ntimukumvire ibyongorerano nk’ibyo.UB2 299.3

    Icyo dukeneye ni umwuka wa Yesu. Nituba dufite uyu mwuka tuzakundana. Ibi ni byo bimenyetso dukwiriye gutwara: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35)....UB2 299.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents