Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kudakoresha Amahirwe Twahawe

    Ntabwo turi abantu bari ku rugero Imana yifuza ko tugeraho kubera ko tudateza imbere ubugingo bwacu kandi ngo tuboneze ingeso zacu ngo bihure n’ukuri kw’Imana n’imigambi yayo. “Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose” (Imigani 14:34). Icyaha kibuza amahwemo. Igihe cyose icyaha cyimakajwe -haba mu mutima w’umuntu, mu muryango no mu itorero- haba umuvurungano, gutandukana, urwango, kurarikira, ishyari kubera ko umwanzi w’abantu n’Imana afite imbaraga igenga intekerezo. Ariko rero nimutyo ukuri gukundwe kandi kugaragarire mu mibereho, gushyigikirwe kandi umugabo cyangwa umugore yange icyaha bityo abe intumwa nzima igaragariza Yesu Kristo abatuye isi.UB2 302.5

    Ntabwo abantu bavuga ko bizera ukuri bazacirwaho iteka bitewe n’uko batari bafite umucyo, ahubwo bizaterwa n’uko bari bafite umucyo mwinshi kandi ntibagenzuze imitima yabo igipimo cy’amahame y’imico mbonera y’ubutungane bw’Imana. Idini nyakuri ya Bibiliya igomba guhindura ubugingo, igatunganya kandi igakuza imico, igatuma irushaho kugera ku rugero rw’ijuru. Icyo gihe ni ho urugo ruzumvikanamo gusenga, gushima no gusingiza Imana. Abamarayika bazakorera mu rugo kandi baherekeze umuntu ugiye kuramya bajyane mu nzu yo gusengeramo.UB2 303.1

    Nimutyo amatorero avuga ko yizera ukuri kandi ko ashyigikiye amategeko y’Imana, ayubahirize kandi yitandukanye n’ubugome bwose. Nimutyo abagize itorero barwanye ibishuko bibakururira gukora ibibi no kwishimira mu byaha. Nimutyo itorero ritangire umurimo wo kwerezwa imbere y’Imana binyuze mu kwihana, kwicisha bugufi no kwinira kubera ko turi mu munsi ushushanya umunsi w’impongano- mu isaha ikomeye yuzuye ingaruka z’iteka ryose.UB2 303.2

    Reka abantu bose bigisha ukuri bakwigishe nk’uko kuri muri Yesu. Bayobowe n’imbaraga y’ukuri kw’Imana, imbaraga yeza kandi itunganya bameze nk’ibikoresho bitunganye. Nimureke basabwe n’idini yigishwa na Bibiliya, maze babere urugero abatuye isi yose. Nimureke abagize itorero babe baboneye, bashikamye, batanyeganyezwa, bahore basabwe n’urukundo rwa Yesu, kandi ubwo ni bwo bazabera umucyo abatuye isi. Nimutyo abantu bafite inshingano yo kuba abarinzi n’abungeri b’umukumbi bavuge ukuri guhoraho, bavuge amagambo yo kuburira abantu bo mu moko yose, amahanga yose no mu ndimi zose. Nimureke babe intumwa nzima zihagarariye ukuri bahagarariye, kandi bubahe amategeko y’Imana bagendera mu byo asaba badakebakeba kandi batunganye, bagendera imbere y’Imana bafite kubonera n’ubutungane kandi imbaraga izafasha kwamamaza ukuri kuzakwiza umucyo ahantu hose.UB2 303.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents