Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwambara Ubutungane Bwa Kristo

    Abasigaye bejesheje ubugingo bwabo kumvira ukuri bavana imbaraga mu bigeragezo, bagaragariza ubwiza bw’ubutungane mu buhakanyi bubazengurutse. Abo bose Uhoraho arababwira ati, “Naguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi” (Yesaya 49:16). Bari mu rwibutso rw’iteka ryose kandi rutangirika. Ubu dukeneye ukwizera kuzima. Dukeneye kugira ubuhamya buzima buzahuranya bukagera ku mutima w’umunyabyaha. Hari ukubwiriza kwinshi gukabije nyamara kwita ku bantu kuriho ni guke cyane. Dukeneye gusigwa amavuta yera. Dukeneye umwuka n’imbaraga by’ukuri. Abenshi mu bagabura baremajwe uruhande rumwe n’inenge zabo bwite zo mu mico yabo. Bakeneye imbaraga ihindura y’Imana.UB2 305.3

    Icyo Imana yasabye Adamu mbere y’uko acumura kwari ukumvira amategeko yayo mu buryo butunganye. Icyo Imana isaba muri iki gihe ni icyo yasabye Adamu. Ni ukumvira gutunganye, ubutungane buboneye rwose, butarangwaho ikosa mu maso yayo. Imana idufashe kuyigaragariza ibyo amategeko yayo asaba byose. Ntabwo dushobora gukora ibi tudafite kwa kwizera kuzana ubutungane bwa Kristo mu mikorere ya buri munsi. Bavandimwe nkunda, Umwami araje. Nimuzamure intekerezo zanyu mwubure n’imitwe yanyu maze mwishime. Dutekereza ko abantu bumva amakuru anejeje, abantu bavuga ko bakunda Yesu bashobora kuzura ibyishimo bitavugwa kandi byuzuye ikuzo. Iyi ni inkuru nziza inejeje yagombye gususurutsa umuntu wese, kandi yagombye gusubirwamo mu ngo zacu ndetse ikabwirwa abo duhura na bo mu nzira. Nta yindi nkuru ishimishije ishobora kuvugwa! Kujya impaka no guhakana n’abizera cyangwa abatizera si umurimo Imana yaduhaye gukora.UB2 305.4

    Niba Kristo ari Umukiza wanjye, igitambo natangiwe n’inshungu yanjye, ntabwo nzarimbuka. Kubera kumwizera mfite ubugingo buhoraho. Iyaba abantu bose bizera ukuri bizeraga ko Yesu Kristo ari Umukiza wabo bwite. Ntabwo nshatse kuvuga kwa kwizera kw’agaciro gake kudashyigikiwe n’imirimo. Ahubwo ndavuga kwa kwizera nyakuri, kuzima, kudahinduka kandi guhoraho; ukwizera kurya umubiri w’Umwana w’Imana kandi kukanywa amaraso ye. Ntabwo nshaka gusa kubabarirwa kwica amategeko yera y’Imana, ahubwo nshaka no kuzamurwa ngashyirwa imbere y’umucyo wo mu maso h’Imana. Ntabwo ari ukwemererwa kujya mu ijuru gusa ahubwo no kugira umuryango mugari ninjiriramo.UB2 306.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents