Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Agakiza Nl Ukunga Ubumwe Na Kristo

    Mbese nk’abantu badasanzwe, ishyanga ryera, twaba tutitaye ku rukundo rutabona uko ruvugwa Imana yatugaragarije? Ntabwo agakiza ari ukubatizwa, ntabwo ari ukugira amazina yacu yanditswe mu bitabo by’itorero, nta n’ubwo ari ukubwiriza ukuri. Ahubwo ni ubumwe buzima tugirana na Yesu Kristo, ni ukugirwa mushya mu mutima, gukora imirimo ya Kristo mu kwizera ndetse n’umurimo wuje urukundo ukoranywe kwihangana, kwiyoroshya n’ibyiringiro. Umuntu wese wunze ubumwe na Kristo azahinduka umuvugabutumwa muzima ku bamuzengurutse bose. Azita ku bari hafi n’abari kure. Ntabwo azagira imyumvire irema ibice, ntabwo azashishikarira guteza imbere ishami rimwe ry’umurimo ayoboye ngo maze umuhati we ube uhagarariye aho. Abantu bose bazakora bagamije gutuma amashami yose akomera. Ntabwo hazabaho kwikunda, nta no kwikubira. Umurimo ni umwe kandi ukuri ni ko pfundo ryako rikomeye.UB2 306.2

    Iyaba abantu bibazaga iki kibazo bafite imitima ibishishikariye bati, “Mbese igomwa n’ishyari byahawe icyicaro mu mutima wanjye?” Niba ari uko bimeze, ntabwo Kristo ari mu mutima. “Mbese nkunda amategeko y’Imana, mbese urukundo rwa Kristo ruri mu mutima wanjye?” Niba dukundana nk’uko Kristo yadukunze, icyo gihe tuba twitegura ijuru ryiza ry’amahoro n’uburuhukiro. Aho mu ijuru nta kurwanira kuba imbere y’abandi, no gushaka isumbwe. Abantu bose bazakunda bagenzi babo nk’uko bikunda. Iyaba Imana yafunguraga intekerezo z’abantu kandi ikavugana n’imitima y’abagize itorero kugira ngo abantu bakanguke.....UB2 306.3

    Abari I Siyoni bidamarariye bakeneye gukanguka. Abafite ukuri nyamara ntibumve ko bafite umutwaro wo kukugeza ku bandi bazabazwa byinshi. Iyaba abagabo n’abagore bavuga ko bemera ukuri bahagurukaga, bakikorera umutwaro Kristo abaha. Hakenewe abantu batanejejwe no kuba ibyitiriro ahubwo basa na Kristo, batikanyiza- abantu bafite umuhati mwinshi utazadohoka mu ngorane cyangwa ngo ucogore bitewe n’uko ikibi cyiganje.UB2 306.4

    Nshaka kubwira abizera bacu bari mu matorero yose muri Amerika. Nimukanguke muve mu bapfuye, bityo Kristo azabaha ubugingo. Abantu benshi barimbuka batagira umucyo w’ukuri nk’uko uri kuri Yesu. Duhagaze ku mbibi z’isi izahoraho. Ntabwo Abakristo bakunda kudamarara bazaba bakenewe muri uyu murimo. Iyobokamana rishingiye ku marangamutima no kureshya abantu ntirikenewe muri iki gihe. Hari imbaraga zigomba kuza mu kwizera kwacu ndetse no mu kwamamaza ukuri. Ndababwira ko hari imibereho mishya ituruka ku bakozi ba satani kugira ngo ikorane imbaraga tutigeze tubona kugeza ubu. Mbese ntabwo imbaraga nshya ivuye mu ijuru izuzura ubwoko bw’Imana? Ukuri kweza mu mbaraga zako kugomba kubwirwa abantu. Hagomba kubaho gusenga Imana kuvuye ku mutima, ndetse n’isengesho ryuzuye umubabaro kugira ngo ibyiringiro byacu nk’ishyanga bye kuba bishingiye ku bihimbano, ahubwo bibe bishingiye ku kuri kw’iteka ryose. Kubw’ubuhamya bw’Ijambo ry’Imana, tugomba kwimenyera niba turi mu kwizera, niba twerekeje mu ijuru cyangwa atari ko bimeze. Urugero mbonera rw’imico ni amategeko y’Imana. Mbese duhuza n’ibyo asaba? Mbese ubwoko bw’Imana buzana umutungo wabwo, igihe cyabwo n’impano zabwo ndetse n’imbaraga zabwo mu murimo ugomba gukorwa muri iki gihe? Nimutyo dukanguke. “Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana” (Abakolosayi 3:1). -Ibaruwa 55, 1886.UB2 307.1

    Uko twegereza iherezo ry’ibihe amashyirahamwe azongera umubare n’imbaraga. Ayo mashyirahamwe azashyiaraho imbaraga zirwanya ukuri, ashyireho amatsinda mashya y’abiyita abizera bazashyira mu bikorwa inyigisho zabo z’ibinyoma. Ubuhakanyi buziyongera. “Bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni “(lTimoteyo 4:1). Abagabo n’abagore bishyiriye hamwe kurwanya Uhoraho Imana yo mu ijuru, kandi itorero rikangukiye ibi mu buryo bw’igice. Mu bavuga ko bizera hakenewe kubaho kurushaho gusenga ndetse n’umuhati mwinshi.UB2 307.2

    Ingabo za Satani zambaye ishusho y’umuntu zizagira uruhare muri uru rugamba ruheruka kandi rukomeye kugira ngo zirwanye kubakwa k’ubwami bw’Imana. Abamarayika bo mu ijuru bihinduye nk’abantu bazaza aho ibyo bikorerwa. Ayo matsinda abiri ahanganye azakomeza kubaho kugeza ku iherezo ry’umugabane wa nyuma w’amateka y’iyi si.UB2 307.3

    Abakozi ba Satani bari muri buri mujyi. Ntabwo dukwiriye guhangara kutaba maso n’umwanya na muto. Abizera nyakuri bazarushaho gusenga kandi bazavuga buhoro cyane ku ngingo z’agaciro gake. Mu kanwa kabo hazavamo ubuhamya bukomeye bwo gutera ubutwari abanyantege nke n’abakene. Iki ntabwo ari cyo gihe cyo kuba abanyantege nke ku bwoko bw’Imana. Nimureke abantu bose babe abigishwa badakebakeba b’Ijambo ry’Imana. Tugomba gukomerera mu Uwiteka no mu mbaraga z’ubushobozi bwe. Ntabwo dushobora kubaho ubuzima buhuzagurika kandi ngo tube Abakristo nyakuri.-The Review and Herald, Aug. 5, 1909.UB2 307.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents