Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibyiringiro Byibasirwa

    Umwanzi azakoresha ibintu byose kugira ngo arandure ibyiringiro y’abizera bive mu nkingi zo kwizera kwacu dufite mu butumwa bwo mu gihe cyashize bwadushyize ahirengeye h’ukuri kw’iteka ryose, kandi bwashinze ndetse butuma umurimo ugira ikiwuranga. Uhoraho Imana ya Isiraheli yayoboye ubwoko bwayo, ibuhishurira ukuri kwakomotse mu ijuru. Ijwi ryayo ryarumvikanye kandi na n’ubu riracyumvikana rivuga riti, “Mujye mbere muva ku mbaraga imwe musingira indi, mukura mu buntu no ku ikuzo.” Umurimo uragenda ukomera kandi waguka kubera ko Uhoraho Imana ya Isiraheli ari yo murinzi w’ubwoko bwe.UB2 312.1

    Abantu bakiriye ukuri mu magambo gusa, bakagufatisha imitwe y’intoki, abantu batinjije amahame yako mu ngoro y’umutima ahubwo bagashyira ukuri guhesha ubugingo inyuma y’ingoro, abo bantu nta kintu bazabona gitunganye kiri mu mateka yashize y’ubu bwoko, ikintu cyatumye buba icyo buri cyo, kandi cyabukomeje bukaba abakozi bavuga ubutumwa mu isi b’abanyamwete kandi bamaramaje.UB2 312.2

    Ukuri kw’iki gihe ni ukw’agaciro kenshi, ariko abo imitima yabo itigeze igwira urutare Yesu Kristo ngo imeneke, ntabwo bazabona cyangwa ngo basobanukirwe icyo ukuri ari cyo. Bazemera ibinezeza ibitekerezo byabo, kandi bazatangira guhimba urundi rufatiro rutari urwashyizweho. Bazashimagiza ubwibone bwabo no kwishyira hejuru batekereza ko bashobora gukuraho inkingi zo kwizera kwacu maze bakazisimbuza inkingi bihimbiye.UB2 312.3

    Ibi bizakomeza kubaho kugeza ubwo igihe kizarangirira. Umuntu wese wabaye umwigishwa ubishishikarira wa Bibiliya azabona kandi asobanukirwe uruhande nyakuri rw’abantu bariho mu bihe biheruka by’amateka y’iyi si. Bazumva ko badashyitse kandi ko ari abanyantege nke, bityo umurimo wabo w’ingenzi uzaba uwo kutagira ishusho yo kubaha Imana, ahubwo uzaba uwo kugirana isano nzima n’Imana. Ntabwo bazahangara kuruhuka kugeza igihe Kristo we byiringiro by’ubwiza azaba ababamo. Inarijye izapfa; ubwibone buzirukanwa mu mutima bityo bazagira ubugwaneza no kwiyoroshya bya Kristo.- Manuscript 28, 1890.UB2 312.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents