Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nta Tsinda Rishya

    Nyuma yo kurangira kw’igihe, Imana yaragije abayoboke bayo b’indahemuka amahame y’ingenzi y’ukuri kw’iki gihe. Ntabwo aya mahame yahawe abantu batagize uruhare mu kwigisha ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri. Yahawe abakozi bagize uruhare mu murimo kuva mu itangiriro.UB2 312.5

    Abantu banyuze muri ibyo bihe bagomba gushikama nk’urutare bagakomera ku mahame yatumye tuba Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi. Bagomba kuba abakozi bakorana n’Imana, bakomatanya ubuhamya kandi bashyira ikimenyetso ku mategeko mu bigishwa batoranyijwe n’Imana. Abantu bagize uruhare mu gushinga umurimo wacu ku rufatiro rw’ukuri kwa Bibiliya, abantu bazi ibimenyetso biranga inzira byerekanye inzira y’ukuri, bagomba gufatwa nk’abakozi bafite agaciro kenshi. Bashobora kuvuga ibyababayeho byerekeye ukuri babikijwe. Ntabwo aba bantu bagomba kwemera ko ukwizera kwabo kwahinduka kukaba ugushidikanya; ntabwo bagomba kwemera ko ibendera rya marayika rikurwa mu biganza byabo. Bagomba gushikama ku byiringiro batangiranye kugeza ku iherezo.UB2 312.6

    Uhoraho yavuze ko uko twinjira mu murimo uheruka amateka y’igihe cyashize azongera gusubirwamo. Ukuri kose Uhoraho yatanze ngo kuvugwe mui iyi minsi iheruka kugomba kubwirwa abatuye isi. Ntabwo dushobora gutambuka urufatiro Imana yashinze. Ntabwo dushobora kwinjira mu itsinda rishya iryo ari ryo ryose kuko ibi byaba bisobanuye guhakana ukuri. -Manuscript 129, 1905.UB2 313.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents