Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 51 — Kuba Indahemuka Cyangwa Icyigomeke

    Ubuhakanyi

    Ndemerewe umutima cyane kubw’abantu bacu. Turi mu bihe by’akaga byo mu minsi iheruka. Kwizera kw’amajyejuru kubyara imibereho y’amajyejuru. Hari ukwihana gukeneye kubaho. Gusobanukirwa nyakuri n’inyigisho z’iyobokamana bizerekana Yehova. Abantu bose bari bakwiriye kumenya ko ari ngombwa ko bo ubwabo basobanukirwa n’ukuri. Tugomba gusobanukirwa inyigisho ziganwe ubushishozi no gusenga. Nahishuriwe ko mu buryo bukomeye mu bantu bacu habuzemo kumenya ubwenge ku byerekeye guhaguruka no gutera imbere kw’ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Hari ubukene bukomeye bwo gusesengura igitabo cya Daniyeli n’icy’Ibyahishuwe, no kwiga ibirimo tubishimikiriye kugira ngo tubashe kumenya ibyanditswemo.UB2 315.1

    Umucyo nahawe wari ukomeye cyane ku buryo abantu benshi bazadusohokamo, bakumvira imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni. Uhoraho yifuza ko umuntu wese uvuga ko yizera ukuri yamenya neza icyo ukuri ari cyo. Abahanuzi b’ibinyoma bazaduka kandi bazayobya benshi. Ikintu cyose gikwiye kunyeganyezwa kigomba kunyeganyezwa. None se mbese buri muntu wese ntiyasobanukirwa n’impamvu zo kwizera kwacu? Aho kugira ngo habeho ibibwirizwa byinshi, hakwiriye kubaho kurushaho kwiga Ijambo ry’Imana, gufungura Ibyanditswe, ijambo ku ijambo ndetse no gushaka ibihamya bikomeye bishyigikira inyigisho shingiro zatumye tugera aho turi ubungubu ku rugero rwo hejuru rw’ukuri guhoraho.UB2 315.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents