Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutwari Mu Mwami25Ubu butumwa bwa kabiri Ellen G. White yandikiye inama y’Inteko Nkuru Rusange yabaye mu 1913, bwasomewe inama na n’umuyobozi mukuru witwaga A. G. Daniells, kuwa 27 Gicurasi mu gitondo.

    Vuba aha mu nzozi za nijoro, ubwenge bwanjye bwujujwe igitekerezo na Mwuka Muziranenge ko niba Umwami agiye kuza vuba bidatinze nk’uko tubyizera, twari dukwiriye kurushaho kugira umuhati kurusha uko twabigenje mu myaka yashize tumenyesha abantu ukuri.UB2 323.3

    Ku byerekeranye n’iyi ngingo intekerezo zanjye zerekeye ku gikorwa cy’abizera bitwaga Abategereje mu mwaka wa 1843 no mu 1844. Icyo gihe hariho gusura urugo ku rundi kwinshi, kandi hakoreshwa umuhati udacogora ngo abantu baburirwe ku bivugwa mu Ijambo ry’Imana. Twari dukwiriye gukoresha umuhati uruseho kurenza uwakoreshejwe n’abamamaje ubutumwa bwa marayika wa mbere bakiranutse. Turi kwegera iherezo ry’amateka y’iyi si mu buryo bwihuse; kandi uko tubona ko Yesu agiye kuza bidatinze, tuzahagurukira gukora kurusha uko kwakoze mbere. Dutegekwa kuvuza impanda y’imbuzi tubwira abantu kandi mu mibereho yacu bwite, tugomba kugaragaza imbaraga z’ukuri n’ubutungane. Abatuye isi bari hafi gucirwa urubanza n’ukomeye watanze amategeko kubera amategeko ye bishe. Abantu bava mu bwigomeke maze bakumvira nibo gusa bashobora kwiringira imbabazi n’amahoro.UB2 323.4

    Tugomba kuzamura ibendera ryanditsweho ngo, “Amategeko y’Imana no kwizera Yesu.” Kubaha amategeko y’Imana ni ingingo ikomeye. Nimureke twe kuyirengagiza. Tugomba gushishikarira gukangura abagize itorero n’abatagira icyo bizera kugira ngo barebe kandi bumvire ibyo amategeko y’Imana asaba. Tugomba kuyerereza kandi tukayubahisha.UB2 324.1

    Kristo yadutumye kujya kubiba imbuto z’ukuri no kumenyesha abantu bacu akamaro k’umurimo ugomba gukorwa n’abantu bari muri ibi bihe biheruka amateka y’iyi si. Mu gihe amagambo y’ukuri agenda yamamazwa mu nzira nyabagendwa no mu tuyira duto, hagomba kubaho guhishurwa k’umurimo wa Mwuka w’Imana mu mitima y’abantu.UB2 324.2

    Mbega ibintu byinshi byiza biba byaragezweho iyaba abantu bose bafite ukuri, ari ko Jambo ry’ubugingo baba barakoze kugira ngo bamurikire abadafite uko kuri. Igihe Abasamariya basangaga Kristo bahamagawe n’umugore w’umusamariya, Kristo yabavuzeho abwira abigishwa be ko abo ari umurima weze utegereje gusarurwa ati, “Mbese ntimuvuga ngo, ‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’ Dore ndababwira nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe ” (Yohana 4:35). Kristo yagumanye n’abasamariya iminsi ibiri kubera bari basonzeye kumva ukuri. Mbega uburyo iyo minsi ibiri yari irimo imirimo myinshi! Umusaruro wavuye mu murimo w’iyo minsi ni uko “abantu benshi baruta aba mbere bizeye kuko biyumviye ijambo rye” (Yohana 4:41). Dore ubuhamya batanze, “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko” (Yohana 4:42).UB2 324.3

    Ni nde wo mu bantu bavuga ko ari ubwoko bw’Imana uzakora uyu murimo wera kandi akita ku barimbuka kubera kubura ubwenge? Isi igomba kuburirwa. Nerekwa ako ahantu henshi hakeneye gukoranwa umuhati wera, utunganye kandi udacogora. Kristo agenda afungura imitima n’intekerezo by’abantu benshi mu mijyi yacu minini. Abo bantu bakeneye ukuri kw’ijambo ry’Imana; kandi nitwegera Kristo mu butungane kandi tugaharanira kwegera abo bantu, hazabaho gukangukira ibyiza. Dukeneye gukanguka maze tugashyikirana na Kristo na bagenzi bacu. Imijyi minini n’imito, haba hafi na kure hagomba kugira ikihakorwa kandi mu bwenge. Ntumukigere musubira inyuma. Nidukora twunze ubumwe na Mwuka w’Imana, Imana izatera impinduka nziza mu mitima y’abantu.UB2 324.4

    Bavandimwe mfite amagambo yo kubatera ubutwari. Tugomba kujya mbere dufite kwizera n’ibyiringiro, twiteze kubona ibintu bikomeye biva ku Mana. Mu buryo bwose umwanzi azashaka uko abera imbogamizi umuhati uri gukoreshwa kugira ngo ukuri kujye mbere, nyamara mubasha kugera ku nsinzi muri mu mbaraga y’Uhoraho.UB2 324.5

    Nimureke he kugira amagambo y’urucantege avugwa, ahubwo havugwe amagambo azatera ubutwari kandi agakomeza abakozi bagenzi banyu.UB2 324.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents