Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imbaraga Z’abakozi Bageze Mu Za Bukuru

    Nifuza cyane ko ingabo z’umusaraba zigeze mu za bukuru, ba bandi bamereye imvi mu murimo w’Umwami, bakomeza gutanga ubuhamya bwabo bwahuranyije kugira ngo abakiri bato mu kwizera babashe gusobanukirwa ko ubutumwa Uhoraho yaduhaye mu gihe cyashize ari ingenzi cyane kuri uru rwego amateka y’isi agezeho. Ntabwo ibyatubayeho kera byigeze bitakaza n’agace gato k’imbaraga zabyo.UB2 326.2

    Nimureke abantu bose bigengesere be guca intege abajya ku ruhembe rw’imbere mu murimo cyangwa ngo babatere kumva ko hari umurimo muto bashobora gukora. Imbaraga zabo ziracyashobora gukoreshwa cyane mu murimo w’Uwiteka. Ubuhamya bw’abagabura bageze mu za bukuru buzahora ari ubufasha n’umugisha ku itorero. Haba ku manywa na nijoro Imana izarinda abatwaramucyo bageragejwe kandi b’indahemuka, kugeza ubwo igihe kizagera maze bakarambika hasi intwaro zabo. Nimureke bagire ibyiringiro ko bari munsi y’uburinzi bwa wa wundi udahunikira cyangwa ngo asinzire; bizere ko barindwa n’abarinzi batajya bananirwa. Igihe bamenye ibi kandi bakabona ko bari muri Kristo , bashobora kuruhuka biringiye ineza y’Imana.UB2 326.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents