Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kugeza Ku Iherezo

    Nsabana umwete ngo umurimo dukora muri iki gihe uzakore ku mutima, ubwenge n’ubugingo. Ibitera guhangayika biziyongera; nyamara nimureke twe nk’abizera Imana duterane ubutwari. Nimucyo twe kumanura ibendera, ahubwo mukomeze kurizamura, duhange amaso Yesu we Banze ryo kwizera kwacu kandi ni we Ukunonosora. Igihe ndi mu nzozi za nijoro sinshobora gusinzira, nzamura umutima wanjye nkawegereza Imana nsenga, kandi Imana irankomeza ndetse ikampa ibyiringiro ko iri kumwe n’abakozi bayo bayikorera umurimo iwabo no mu bihugu bya kure. Numva ngize ubutwari n’umugisha iyo mbonye ko Imana ya Isiraheli ikiyobora ubwoko bwayo kandi ko izakomeza kubana nabwo kugeza ku iherezo.UB2 326.4

    Nahawe amabwiriza yo kubwira abavandimwe bacu bari mu murimo nti, ‘Nimureke ubutumwa buva mu kanwa kanyu bube bufite imbaraga ya Mwuka w’Imana.’ Niba hari igihe cyigeze kibaho twigeze dukenera ubuyobozi bwihariye bwa Mwuka Muziranenge ni iki. Dukeneye kwezwa burundu. Igihe kirageze kugira ngo twereke abatuye isi kwigaragaza kw’imbaraga ya Mwuka w’Imana mu mibereho yacu no mu murimo wacu.UB2 327.1

    Uhoraho yifuza kubona umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwa marayika wa gatatu kujya mbere kurushaho kugera ku ntego. Nk’uko yakoze mu myaka yose agaha ubwoko bwe kunesha ni nako muri iki gihe yifuza cyane kugeza ku nsinzi imigambi afitiye itorero rye. Abwira intore ze zimwizera kujya mbere zishyize hamwe zigenda zongera imbaraga, ziva ku ntambwe imwe yo kwizera zigana ku byiringiro n’icyizere biruseho mu kuri no mu butungane bw’umurimo we.UB2 327.2

    Tugomba guhagarara nk’urutare tugashikama ku mahame y’Ijambo ry’Imana, twibuka ko Imana iri kumwe na twe kugira ngo iduhe imbaraga zo guhangana n’ibintu bishya byose bitubaho. Nimutyo mu mibereho yacu tugumane amahame y’ubutungane, kugira ngo tubashe kujya mbere twongerwa imbaraga mu izina ry’Uhoraho. Ukwizera kwashyigikiwe n’amabwiriza ndetse no kwemerwa na Mwuka w’Imana kuva mu byatubayeho kera kugeza iki gihe, tugomba kugufata ko kwera cyane. Tugomba gukunda umurimo Uhoraho yagiye akorera mu bwoko bwubahiriza amategeko ye tukawufata ko ari uwa agaciro kenshi, kandi binyuze mu mbaraga z’ubuntu bwe, uwo murimo uzarushaho kugira imbaraga no kugera ku musaruro mwiza uko igihe kizajya gihita. Umwanzi ashaka kwijimisha ubwenge bw’ubwoko bw’Imana no guca intege ubushobozi bwabo. Nyamara nibakora uko Mwuka w’Imana azabayobora, Imana izakingurira imbere yabo inzugi z’amahirwe kugira ngo bubake amatongo ya kera. Imibereho yabo izaba iyo guhora bakura kugeza igihe Uhoraho azamanuka avuye mu ijuru afite imbaraga n’ikuzo ryinshi kugira ngo ashyire ikimenyetso cye cyo kunesha guheruka ku ndahemuka kuri we.UB2 327.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents