Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Isezerano Ryo Kunesha Guheruka

    Umurimo uri imbere yacu ni umurimo uzakoresha imbaraga zose z’ikiremwamuntu. Uzasaba gukoresha ukwizera kutajegajega ndetse no guhora bari maso. Ingorane tuzahangana na zo incuro myinshi zizaba ari urucantege mu buryo bukomeye. Ugukomera kw’inshingano kuzadutera gukangarana. Nyamara hamwe no gufashwa n’Imana, abagaragu bayo amaherezo bazanesha. “Ni cyo gituma bavandimwe mbinginga ngo mudacogora” (Abefeso 3:13) bitewe n’ibyo kubagerageza biri imbere yanyu. Yesu azabana namwe, azajya imbere yanyu kubwa Mwuka we Muziranenge, ategure inzira kandi azababera umufasha mu igihe cyose mu bibakomereye byose.UB2 327.4

    “ni cyo gituma mfukamira Data wa twese, uwo imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa, ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu kubw’Umwuka we, kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushorera imizi mu rukundo mukaba mushikamye, muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzure kugeza ku kuzura kw’Imana.UB2 328.1

    “Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo , icyubahiro kibe icyayo mu itorero no muri Kristo Yesu , kugeza iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen” (Abefeso 3:14-21). — General Conference Bulletin, May 27, 1913, pp. 164, 165.UB2 328.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents