Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 1

    Kuva habaho kugwa kwabereye muri Eden, inyokomuntu yagiye isigingira. Ubumuga, gusigingira mu bwenge, indwara ndetse n’imibabaro bya muntu byagiye birushaho gukomera bikaremerera buri gisekuru cyagiye gikurikiraho kuva umuntu yacumura, nyamara kandi abantu benshi barisinziririye ntibitaye ku mpamvu nyakuri zibitera. Ntabwo bazirikana ko bo ubwabo ari bo ba nyirabayazana, ku rwego rukomeye, b’iyi miterere ibabaje cyane y’ibintu. Muri rusange imibabaro yabo bayishyira ku Mana, maze bagafata ko Imana ari yo nkomoko y’imibabaro yabo. Nyamara haba ku rwego runini cyangwa ruto, kutirinda ni ko iyi mibabaro yose ishingiyeho.UB2 331.1

    Ntabwo Eva yirinze mu kwifuza kwe ubwo yaramburaga ukuboko kwe agasoroma ku mbuto z’igiti cyabuzanyijwe. Kuva Adamu na Eva bacumura, kwinezeza no kwifuza byahawe intebe biba nk’umutware mu mitima y’abagabo n’abagore. By’umwihariko, irari ry’inda ryahawe icyicaro maze rirabategeka aho gutegekwa n’ubwenge. Kubwo gushaka kunezeza irari ry’inda, Eva yishe itegeko ry’Imana. Imana yari yaramuhaye ibyo akeneye byose, nyamara ntiyanyuzwe. Kuva icyo gihe, urubyaro rwe rwacumuye rwagiye rukurikira ibyifuzo by’amaso yabo ndetse n’irari ryabo ry’inda. Nk’uko byagendekeye Eva, basuzuguye ibyo Imana yabuzanyije maze bakurikiza inzira yo kutumvira, kandi nka Eva bagiye bibwira ko ingaruka itazaba mbi cyane nk’uko byavuzwe.UB2 331.2

    Umuntu yasuzuguye amategeko agenga imibereho ye maze bituma indwara zigenda ziyongera. Icyagiye gikorwa cyakurikiwe n’ingaruka. Ntabwo umuntu yanyuzwe n’ibyokurya byiza bimuhesha amagara mazima, ahubwo yanejeje irari rye ndetse yemera gushyira ubuzima bwe mu kaga.UB2 331.3

    Imana yashyizeho amategeko agenga ubuzima bwacu. Niba turenze kuri ayo mategeko, bitinde cyangwa bitebuke, tugomba kubona igihano. Ntabwo amategeko agenga ubuzima bwacu yakwicwa birenze kuzuza mu bifu byacu ibyokurya byangiza ubuzima bitewe no gutwarwa n’irari ribi ry’ibyokurya. Kurya ukarenza urugero, ndetse n’iyo byaba ari ibyokurya byoroheje, uko byagenda kose bizangiza imyanya y’igogorwa ry’ibyokurya. Ariko kandi icyiyongera kuri ibi ni uko kurya ibyokurya byinshi cyane kandi bidatunganye byongera akaga mu buryo bukomeye. Umubiri ugomba kuhababarira.UB2 331.4

    Umwana w’umuntu yasuzuguye cyane amategeko agenga ubuzima bwe,maze indwara ziyongera mu bulyo bukomeye. Ingaruka zabyo ziba injyana muntu. Ntabwo yigeze anyurwa n’ibyokurya byari bifitiye akamaro ubuzima bwe, ahubwo bitewe n’umururumba ararikira ibyo yumva biryoshye, agahara amagara ye.UB2 331.5

    Umuryango wa mwene muntu wagiye urushaho gukuza kunezeza irari ryawo kugeza ubwo ubuzima bwatambwe ku rutambiro rw’irari ryo kwifuza guhaza inda. Abari batuye isi yakera ntibirindaga mu mirire no mu minywere. Baryaga inyama nubwo Imana nta burenganzira yari yarabahaye bwo kuzirya. Barariye kandi banywa birengeje urugero maze irari ribi ryabo ry’inda ntiryagira aho rigarukira. Biyeguriye gusenga ibigirwamana. Bahindutse abanyamahane n’abanyarugomo, kwibwira kw’imitima yabo kuba kubi ku buryo byageze aho Imana itagishoboye kubihanganira. Igikombe cyo gucumura kwabo cyari cyuzuye maze Imana itunganya isi iyikuraho guhumana mu mico mbonera ikoresheje umwuzure. Abantu bamaze kugwira ku isi nyuma y’umwuzure bibagiwe Imana, maze bangiza inzira zabo imbere yayo. Kutirinda k’uburyo bwose kwariyongereye cyane.UB2 331.6

    Uhoraho yakuye ubwoko bwe mu Misiri mu buryo bukomeye. Yabayoboye mu butayu kugira ngo ibagerageze. Inshuro nyinshi yerekanye imbaraga ye itangaje ubwo yabakizaga abanzi babo. Yasezeranye kubishyira nk’umutungo wayo wihariye igihe cyose bari kumvira ijwi ryayo kandi bakubahiriza amategeko yayo. Ntabwo yababujije kurya inyama z’amatungo ariko yarazibarinze mu buryo bukomeye. Yabahaye ibyokurya byari byiza cyane. Yabamanuriraga imigati ivuye mu ijuru kandi ika baha amazi meza cyane avuye mu rutare. Yagiranye na bo isezerano ko izabarinda indwara nibayumvira muri byose.UB2 332.1

    Nyamara ntabwo Abaheburayo banyuzwe. Basuzuguye ibyokurya bahawe bivuye mu ijuru, kandi bifuza gusubira mu Misiri aho bagombaga kwicara bakikije inkono z’inyama. Bihitiyemo ko baba mu buretwa ndetse bakaba banapfa aho kugira ngo babure inyama. Imana byarayibabaje maze ibaha inyama kugira ngo bahaze irari ryabo ry’inda maze bituma benshi muri bo bapfa ubwo baryaga inyama bari bifuje.UB2 332.2

    Nadabu na Abihu bishwe n’umuriro uvuye ku burakari bw’Imana bitewe no kutirinda kwabo mu kunywa inzoga. Imana yashakaga ko ubwoko bwayo busobanukirwa ko buzajya bugendererwa hakurikijwe kumvira kwabwo cyangwa ibicumuro byabwo. Mu gisekuru cyose cyagiye gikurikiraho, ubugome n’indwara byagiye byiyongera. Kutirinda mu mirire no mu minywere ndetse no guhaza kwifuza kubi byari byaratumye ubushobozi bwo gukora ibyiza bugwa ikinya. Irari ry’inda ryategekaga intekerezo ku rwego rw’indengakamere.UB2 332.3

    Inyokomuntu yahaye intebe kwifuza ibyokurya bikize guhora kwiyongera kugeza ubwo kuzuza igifu ibyokurya bishoboka byose bihenze kandi bidakunze kuboneka byabaye akamenyero. By’umwihariko mu birori byo kwinezeza irari ry’inda rirahazwa nta kwifata. Abantu basangira ibyokurya bikungahaye bya nimugoroba n’ibya nijoro bigizwe n’inyama, isupu y’uruvange rw’ibintu byinshi, imigati, ibinure n’ibindi.UB2 332.4

    Abavuga ko ari Abakristo akenshi bafata iya mbere muri ibyo biterane bigezweho. Amafaranga menshi atangwa ku bigirwamana byibigezweho n’irari ry’inda, hategurwa ibirori birimo ibyokurya biryoshye byangiza ubuzima byo kugerageza irari ry’inda ku buryo binyuze muri iyi nzira hari icyagaragara mu migambi yo kwizera. Muri ubwo buryo, abagabura n’abavuga ko ari Abakristo bagiye babigiramo uruhare kandi bagaragariza imbaraga yabo iyobya abandi mu magambo no mu ngero batanga, baha intebe kutirinda mu mirire no kuyobora abantu mu kurya bakagwa ivutu byangiza umubiri. Aho gukangura intekerezo nziza z’umuntu, ubugwaneza bwe, ubumuntu bwe ndetse n’ubushobozi bwe bwiza, ikangura ry’ingenzi rishobora gukorwa rikorwa ku irari ry’inda.UB2 332.5

    Kunezeza irari ry’inda bizayobora umuntu gutanga ibye mu gihe atajyaga kugira icyo akora iyo bitaba bityo. Mbega isura ibabaje ku Bakristo! Mbese muri uko kwitanga kumeze gutyo Imana iranezerwa? Imana yemeye ituro ry’umupfakazi. Abantu bakurikiza urugero rw’uriya mupfakazi babikuye ku mutima bazabona ibintu bigenda neza. Kuba umuntu afite imigisha ikomoka ku Mana bizatuma igera ku gitambo cyatanzwe, kandi bibasha gutuma ituro rito riba iry’igiciro cyinshi.UB2 333.1

    Akenshi abagabo n’abagore bavuga ko ari abayoboke ba Kristo ni imbata z’ibigezweho no gutwarwa n’irari ry’inda bakagwa ivutu. Mu kwitegura gusangirira hamwe bigezweho, igihe n’imbaraga byagombye gukoreshwa mu migambi myiza kandi y’ingirakamaro kurushaho, bikoreshwa hatekwa ibyokurya by’amoko menshi byangiza umubiri. Kubera ko ari ibigezweho, abantu benshi bakennye babeshwaho n’imiruho bagira buri munsi, nabo biba ngombwa ko bategurira abashyitsi amoko atandukanye y’imigati ihenze, ibyokurya bikozwe mu mbuto cyangwa mu mboga ndetse n’andi moko atandukanye y’ibyokurya kandi ibyo nta kindi bimara uretse kwangiza ababirya; mu gihe na none abo bakene bakeneye amafaranga yakoreshejwe kugira ngo bigurira imyambaro ndetse bagurire n’abana babo. Iki gihe gikoreshwa mu guteka ibyokurya byo kunezeza irari ry’inda kugeza ubwo byangiza igifu, cyari gikwiriye gukoreshwa bigisha abana babo iby’imico mbonera no kwizera.UB2 333.2

    Uburyo bugezweho bwo gusurana bwahindutse ibihe byo kurya abantu bakagwa ivutu. Ibyokurya n’ibinyobwa byangiza umubiri biraribwa kugeza ku rugero rw’uko binaniza urwungano rw’igogora. Imbaraga z’ubuzima zikoreshwa mu bitari ngombwa, ibyo bigatera kunanirwa cyane kandi bigahungabanya itembera ry’amaraso bityo ingaruka ikaba, umubiri wose ugakenera ingufu ziwubeshaho. Imigisha yagombye kuva mu gusurana mu mibanire y’abantu n’abandi akenshi ntiboneka bitewe n’uko aho kugira ngo ushinzwe kubaganiriza yungurwe n’ibiganiro byanyu aba akora cyane atetse abategurira ibyokurya by’amoko menshi muri bukorereho inkera. Abagabo n’abagore b’Abakristo ntibakwiriye na rimwe kwemera gushyigikira ibyo barya ku byokurya byateguwe muri ubwo buryo. Nimureke basobanukirwe ko umugambi wo kubasura kwanyu Atari uwo kunezeza irari ry’inda, ahubwo ko kwifatanya na bo no kungurana ibitekerezo bikwiriye kubabera umugisha mwese. Ikiganiro gikwiriye kuba giteye ku buryo kizahura intekerezo kandi gihesha agaciro ku buryo nyuma y’aho abantu bashobora kucyibuka bakumva bacyishimiye cyane.UB2 333.3

    Abantu bakira abashyitsi bakwiriye kugira ibyokurya by’ingirakamaro kandi byubaka umubiri bivuye mu mbuto, impeke n’imboga byateguwe mu buryo bworoheje kandi kandi bikaba biryoshye. Ibyokurya nk’ibyo ntibizasaba imbaraga nyinshi zidasanzwe mu kubitegura cyangwa kubitakazaho umutungo, kandi nibiribwa ku rugero rukwiye nta muntu n’umwe bizangiza. Niba ab’isi bahitamo gutakaza igihe, amafaranga n’ubuzima kugira ngo banezeze irari ry’inda, nimubareke babikore kandi babone igihano cyo kwica amategeko agenga ubuzima. Ariko Abakristo bo bakwiriye guhagarara mu ruhande rwabo muri ibi bintu kandi bagakoresha imbaraga yabo ihindura mu cyerekezo cyiza. Bashobora gukora byinshi mu guhindura iyo mico igezweho irimbura ubuzima n’ubugingo.UB2 334.1

    Abantu benshi birundurira mu ngeso mbi yo kurya mbere yo kuryama. Bashobora kuba bafashe amafunguro atatu asanzwe nyamara kubera bumva basa n’abashonje bagera ubwo bafata ifunguro rya kane. Kubera guha intebe iyi ngeso mbi, byahindutse akamenyero, kandi bumva bameze nk’aho batashobora gusinzira badafashe irindi funguro mbere y’uko baruhuka. Akenshi impamvu y’uko gucika intege iterwa n’uko urwungano rw’igogora ruba rwamaze gukoreshwa cyane mu munsi wose bitewe no kugira ibyokurya bidatunganye bikunda gushyirwa mu gifu kandi ari na byinshi. Kubera ibyo urwungano rw’igogora rwakoreshejwe cyane rurananirwa kandi rukenera igihe gihagije cyo kuruhuka umurimo kugira ngo rwongere kugarura ingufu rwatakaje. Ifunguro rikurikira irindi ntirikwiriye kuribwa igifu kitarabona igihe cyo kuruhuka umurimo wo kugogora ibyokurya byabanjirije ibyo bigiye kuribwa. Niba ifunguro rya gatatu riri bufatwe, rikwiriye kuba ryoroheje kandi rigafatwa mu masaha menshi mbere yo kujya kuryama.UB2 334.2

    Nyamara ku bantu benshi, igifu kinaniwe kibasha gutakishwa n’umunaniro ntibabyiteho. Gishyirwamo ibindi byokurya, bigatuma imyanya y’igogorwa ry’ibiryo ikora, ikongera gukora umurimo nk’usanzwe no mu masaha yo gusinzira. Muri rusange gusinzira nk’uko kurangwa n’inzozi mbi, maze mu gitondo abantu bakabyuka bataruhutse. Habaho gucika intege no gutakaza ubushobozi bwo gushaka ibyokurya. Umubiri wose utakaza imbaraga. Mu gihe gito imyanya y’igogorwa ry’ibiryo irasaza kubera ko itigeze igira igihe cyo kuruhuka. Abantu nk’abo bagenda bababara mu gifu maze bakibaza icyabibateye. Icyakozwe kiba kibyaye ingaruka nyayo. Iyo iyi mikorere ibayeho igihe kirekire cyane, ubuzima buzahazaharira cyane. Amaraso arandura, mu maso h’umuntu hagahindura isura kandi akenshi mu maso hagasesa uduheri. Akenshi uzumva abantu nk’abo bivovota bitewe no guhora bababara mu gifu, kandi igihe hari umurimo bakora igifu kirananirwa ku buryo biba ngombwa ko bahagarika umurimo bakaruhuka. Gusobanura iyo myitwarire yabo birabananira, nyamara iyo baretse iyo ngeso bagira ubuzima buzira umuze.UB2 334.3

    Abantu bari guhindura gahunda yo kurya amafunguro atatu bagasigarana abiri, ku ikubitiro bazumva bahangayitse bacitse intege, by’umwihariko ubwo igihe baba baramenyereye gufata ifunguro rya gatatu kizaba kigeze. Ariko iyo bihanganye igihe gito, uko gucika intege kuzashira.UB2 334.4

    Igihe turyamye ngo turuhuke, igifu cyari gikwiriye kuba cyarangije umurimo wacyo kugira ngo kibashe kuruhuka neza kimwe n’ibindi bice by’umubiri. Umurimo wo kugogora ibyokurya ntiwari ukwiriye gukomeza mu gihe cyose cy’amasaha yo gusinzira. Nyuma y’uko igifu [cyakoreshejwe cyane] cyarangije gukora umurimo wacyo, kirananirwa ibyo bigatera gucika intege. Ahangaha abantu benshi barahibeshya bagatekereza ko gukenera ibyokurya ari byo bitera uko gucika intege maze ntibahe igifu umwanya wo kuruhuka bakongera kurya. Ibyo bikuraho kwa gucika intege by’akanya gato. Uko irari ry’ibyokurya rihabwa icyicaro, ni ko rizarushaho gusaba guhazwa. Muri rusange uku gucika intege ni ingaruka yo kurya inyama no kuryagagura ndetse no kurya byinshi. Igifu kinanizwa no guhora gikora ubutaruhuka, kirimo ibyokurya bidatera amagara mazima. Kubera kutagira igihe cyo kuruhuka, imyanya y’urwungano rw’igogora icika intege ibyo bigatera kwifuza kuryagagura. Umuti ibyo bisaba ni ukurya bike kenshi kandi umuntu akanyurwa n’indyo yuzuye, yoroheje, kurya akenshi kabiri cyangwa gatatu mu munsi. Igifu kigomba kugira igihe cyacyo gisanzwe cyo gukora n’icyo kuruhuka kubera ko kurya bidakurikije gahunda no kurya hagati y’amafunguro ni ukwica amategeko y’ubuzima mu buryo bukomeye. Kubera kugira akamenyero kadahinduka no kurya ibyokurya bikwiye, igifu kizagenda gikira buhoro buhoro.UB2 335.1

    Kubera ko ari ibigezweho, bijyanye no kwifuza guhaza irari ry’inda, imigati ikungahaye, ibyokurya birimo inyama ndetse n’ibindi byose byangiza ubuzima, ibyo byose byuzuzwa mu gifu. Ameza agomba kuzuzwa amoko menshi y’ibyokurya bitaba bityo iryo rari ry’ibyokurya ntiribashe guhazwa. Mu gitondo, izo mbata z’irari ry’inda akenshi ziba zihumeka umwuka mubi ndetse n’ururimi rwahinduye ibara. Ntabwo bagira ubuzima bwiza maze bakibaza impamvi bagira uburibwe, bakababara umutwe n’ubundi burwayi butandukanye. Inyifato bagize iba ibyaye ingaruka nyakuri.UB2 335.2

    Kugira ngo umuntu agumane ubuzima buzira umuze, kwirinda muri byose ni ngombwa. Kwirinda mu mirimo ukora, kwirinda mu mirire n’iminywere.UB2 335.3

    Abantu benshi birunduriye mu kutirinda ku buryo uko byagenda kose batazahindura imikorere yabo yo kurya bakagwa ivutu. Bidatinze bazatanga ubuzima bwabo maze bapfe imburagihe aho kugira ngo bareke irari ry’inda ryo kutirinda. Hariho n’abantu benshi batazi ingaruka imirire n’iminywere byabo bigira ku buzima. Abantu nkabo baramutse bamurikiwe, bagira ubutwari mu kwitandukanya n’irari mu mirire maze bakajya barya birinda kandi bakarya ibyokurya bitera amagara mazima, bityo kubw’imikorere yabo bakirinda imibabaro myinshi.UB2 335.4

    Hakwiriye gukoreshwa umuhati mwinshi kugira ngo imbaraga zibeshaho umubiri zisigaye zibungabungwe, kandi ibyo bigakorwa binyuze mu gukuraho ibiwuremerera byose. Igifu gishobora kudakira burundu ariko imirire myiza izarinda ubundi bumuga, kandi abantu benshi bazagarura ubuyanja mu buryo bukomeye cyangwa bworoheje keretse gusa nibaba barageze kure mu kwiyahura barya bakagwa ivutu.UB2 335.5

    Akenshi abantu bemera kuba imbata zo gutwarwa n’irari ry’inda bitesha agaciro baha intebe ibyifuzo byabo bibi byakanguwe no kutirinda mu mirire no mu minywere. Ntabwo bategeka ibyifuzo byabo bibatesha agaciro kugeza ubwo ubuzima n’ubwenge bihangirikira cyane. Mu buryo bukomeye ubushobozi bwo gutekereza neza burimburwa n’ibyo bamenyereye bibi.UB2 336.1

    Nibajije igituma abatuye isi batarimbuwe nk’uko byagendekeye ab’i Sodomu n’i Gomora. Nabonye impamvu nyinshi zo gusigingira n’impfu ziri ku isi muri iki gihe. Ibyifuzo bibi byuzuye ubuhumyi ni byo bitegeka ubwenge, kandi kuri benshi kwiha agaciro byaguranwe irari.UB2 336.2

    Ikibi cya mbere gikomeye cyabayeho cyabaye kutirinda mu mirire n’iminywere. Abagabo n’abagore bigize imbata zo gutegekwa n’irari ry’inda.UB2 336.3

    Nubwo ingurube ari imwe mu bikunze kuboneka mu biribwa, ni n’imwe mu byangiza mu buryo bukomeye cyane. Ntabwo Imana yabujije Abaheburayo kurya inyama z’ingurube ari ukugira ngo ibereke ububasha bwayo, ahubwo byatewe n’uko bitari ibyokurya bikwiriye umuntu. Izo nyama zagombaga kuzuza umubiri imbuto zindwara z’ibibyimba ndetse by’umwihariko muri ibyo bihe bishyushye by’ubutayu barimo zikabatera ibibembe ndetse n’izindi ndwara z’amoko menshi. Ingaruka z’izonyama ku mubiri ahantu hameze hatyo zari mbi cyane kurusha ahantu hakonje. Nyamara ntabwo Imana yagennye ko ingurube igomba kuribwa mu bihe uko byaba bimeze kose. Abapagani baryaga inyama z’ingurube mu byokurya byabo, kandi n’Abanyamerika bagiye bayirya uko bishakiye nka kimwe mu bigize indyo yabo. Ntabwo inyama z’ingurube muri kamere yazo zishobora kuryoha. Zinezeza abazirya iyo zishyizwemo ibirungo byinshi cyane kandi ibyo bituma ibyari bibi birushako kuba bibi cyane. Inyama z’ingurube zirusha izindi nyama zose kuba zituma amaraso aba mabi. Abarya inyama z’ingurube bashobora kwandura indwara. Abantu bakora imirimo myinshi bakoresha umubiri batari mu ngo ntibabona ingaruka mbi zo kurya inyama z’ingurube kimwe n’abibera mu rugo akenshi, n’abagira akamenyero ku kuba ahantu hamwe ndetse n’abakoresha ubwenge.UB2 336.4

    Nyamara ntabwo ari ubuzima bw’umubiri gusa bwangizwa no kurya ingurube. Ubwenge nabwo burangirika kandi utwanya duto tw’ibyumviro tugwabizwa no kurya ibyo byokurya by’ibinure. Ntibishobokera umubiri w’ikiremwa kizima cyose ko cyagira ubuzima bwiza igihe bwuzuye umwanda ndetse n’igihe kizarya ibintu bibi byangwa byose. Inyama z’ingurube zigizwe n’ibyo zirya. Iyo abantu bariye inyama zazo, amaraso yabo n’imibiri yabo bizangirizwa n’imyanda yinjiyemo binyuze mu ngurube.UB2 336.5

    Kurya inyama z’ingurube byagiye bitera ibibyimba by’imvumba zo mu mihogo n’ahandi, ibibembe ndetse n’ibimungu (kanseri). Kurya inyama z’ingurube biracyateza inyokomuntu imibabaro ikomeye cyane. Irari ribi ry’inda rirarikira ibyo bintu byangiza ubuzima cyane. Umuvumo wageze ku isi mu buryo bukomeye kandi ukanagera ku nyokomuntu yose, wageze no ku nyamaswa. Inyamaswa zasigingiye mu gihagararo no kurama. Zigenda zibabazwa cyane birenze uko byari kuba kubera ingeso mbi z’umuntu.UB2 337.1

    Nyamara hariho inyamaswa nke cyane zitarwaye. Inyinshi zigirirwa nabi cyane zishakisha kubona umucyo, amazi meza ndetse n’ibyokurya bitera amagara mazima. Iyo amatungo amwe yorowe akagaburirwa akabyibuha cyane, akenshi afungirwa aho yororerwa ntiyemererwe gukora imyitozo ngororangingo no kubona umwuka mwiza. Amatungo menshi ahumeka uburozi bwo mu mwanda uba aho zifungiranwa zororwa. Ibihaha byazo ntibizamara igihe kirekire ari bizima mu gihe bihumeka iyo myanda. Imbuto z’indwara zijyanwa mu mwijima maze umubiri wose w’itungo ukarwara. Aricwa maze akajyanwa ku isoko nuko abantu bakarya uko bishakiye kuri izo nyama z’amatungo zirimo uburozi. Indwara nyinshi zandura muri ubu buryo. Nyamara ntabwo abantu bashobora kwemezwa ko inyama bariye ari zo zashyize uburozi mu maraso yabo kandi zabateye kumererwa nabi. Abantu benshi bicwa n’indwara ziterwa no kurya inyama, nyamara ntabwo abatuye isi basa n’abashaka kuba abanyabwenge.UB2 337.2

    Kubera ku abarya inyama badahita bumva ingaruka zazo, ntabwo icyo ari igihamya cy’uko zitabangiriza. Zigomba kuba ziri gukora umurimo wazo mu mubiri nyamara muri icyo gihe abantu ntibagire icyo babimenyaho.UB2 337.3

    Amatungo apakirwa mu modoka zifunganye maze ntabone umwuka mwiza n’umucyo, ibyo arya n’amazi, bityo akajyanwa kure cyane agenda ahumeka umwuka mubi uva mu myanda. Iyo agejejwe aho ajyanywe agakurwa mu modoka, amenshi aba yenda gupfa, afite inzara kandi iyo bayaretse aba ashobora kwipfisha. Nyamara umubazi arangiza umurimo maze agategura inyama zo kugurisha.UB2 337.4

    Amatungo yicwa akenshi aba yakoreshejwe urugendo rurerure cyane ajyanwa kubagwa. Amaraso yayo aba yashyushye. Aba afite inyama nyamara aba yarabujijwe kugira imyitozo ituma agira ubuzima bwiza, bityo iyo agomba kujyanwa kure arananirwa cyane maze akicwa muri uwo munaniro inyama zikagurishwa. Amaraso yayo aba ashushye cyane ameze nk’ayasaze, bityo abayarya bakarya uburozi. Abayariye bamwe ntibahita bagerwaho n’ingaruka mu gihe abandi bafatwa n’uburibwe bukabije, bakicwa no kugira umuriro mwinshi, impiswi cyangwa indwara zitazwi. Amatungo menshi agurishwa ku masoko yo mu mujyi, aba yandujwe n’abayagurishije ndetse n’abayagura kubera ko akenshi amasoko ataburamo uburwayi. Mu mujyi minini by’umwihariko ibi birakorwa cyane, kandi abarya inyama ntibamenya ko bari kurya amatungo arwaye.UB2 337.5

    Amatungo amwe ajyanwe ku muntu uyasogota asa n’amenya ibigiye kubaho, bityo ararakara cyane agasa n’asaze. Yicwa ameze atyo maze inyama zayo zikajyanwa ku isoko. Inyama zayo ni uburozi kandi zitera abazirya kwikanga kw’ imitsi,kwikayura kwayo bidategetswe n’ubwonko, no kubabara cyane ndetse no gupfa bitunguranye. Nubwo bimeze bityo inkomoko y’iyo mibabaro yose ntishyirwa ku nyama. Iyo amatungo amwe ajyanwe ku muntu uyabaga afatwa mu buryo butari ubwa kimuntu. Yicwa urw’agashinyaguro maze akabagwa nyuma yo kubabazwa mu buryo bukomeye. Ingurube zagiye zibagwa zikagurishwa ndetse n’igihe zari zirwaye, bityo inyama zazo zirimo uburozi zagiye zikwirakwiza indwara zandura maze hagakurikiraho impfu nyinshi — Howto Live, No. 1, pp.51-60.UB2 338.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents