Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Bizakwira Mu Isi Yose

    Tugeze mu gihe Satani agomba gukoresha uburyo bwose bw’imbaraga y’ubupfumu, kandi abakururwa nabwo cyangwa bakabwemeraho n’agace gato, bazaba biteguye bose gutwarwa nabwo kugira ngo bakorane n’umubi. Abamarayika babi bakora ku mitima y’abantu ubudatuza. Satani arakorana n’umuntu wese utayoborwa na Mwuka w’Imana. Ibitangaza by’ibinyoma bya Satani ni byo bizigarurira abatuye ku isi, kandi azamanura umuriro mu ijuru mu maso y’abantu. Agomba gukora ibitangaza kandi iyi mbaraga ikora ibitangaza igomba kugera mu isi yose. Ubu iri gutangira.UB2 41.3

    Hari ikindi kintu nshaka kubabwira. Uducuma tw’umujinya w’Imana no gusukwa kwatwo nabyo biraje. Kuba tutabisobanukiwe biterwa n’iki? Biterwa n’uko umucyo w’ukuri udahindura umutima. Mwuka w’Imana ari gukurwa mu isi.UB2 41.4

    Mwumva ibiza biba ku butaka no mu Nyanja, kandi bihora byiyongera. Ikibazo kiriho ni ikihe? Mwuka w’Imana akurwa ku bantu bashinzwe kurinda abandi maze Satani akaza kubigarurira kubera ko bamwiyegurira ngo abayobore. Abavuga ko ari abana b’Imana ntabwo bishyira munsi y’uburinzi bw’abamarayika bo mu ijuru, kandi kubera ko Satani ari umurimbuzi, akorera muri abo bantu bagakora amakosa. Bityo bazasinda kandi kubera kutirinda, inshuro nyinshi aduteza ibyo byago.UB2 41.5

    Nimurebe umugaru n’umuraba. Satani arakorera mu kirere; akagihumanya kandi aha ku isi tubeshejweho n’Imana haba ku by’ubuzima bwacu bwa none cyangwa iby’ubugingo bw’iteka. Urebye aho turi, dukeneye gukanguka cyane, tukitanga rwose, tugahinduka rwose, kandi tukiha Imana rwose. Nyamara dusa n’abiyicariye nk’abaguye ikinya. Mana yo mu ijuru, dukangure!- Manuscript 1, 1890.UB2 42.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents