Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 6

    Bashiki banjye, hakenewe impinduka kubijyanye n’imyambarire yacu. Muri iki gihe, hari amafuti menshi kubijyanye n’uburyo bw’imyambarire y’abagore. Ni igisebo ku buzima, ndetse ni n’icyaha ku mugore kwambara imyenda imwegereye cyane cyangwa imuhambiriye mu mayunguyungu. Ibi bigira ingaruka mbi ku mutima,umwijima n’ibihaha. Kugubwa neza k’umubiri wose gukomoka ku mikorere iboneye y’imyanya igize urwungano rw’ihumeka. Ibihumbi byinshi by’abagore, bangirije impagarike yabo, hanyuma bikururira indwara zinyuranye. Bahirimbaniye guhindura ubuzima n’impagarike karemano bahinduramo ubuzima burimo umuze ndetse n’impagarike bataremanwe. Ntibanyuzwe na gahunda y’Umurenyi, ahubwo bashakisha uburyo bagira igitekerezo gipfuye cyo guhindura ibintu uko biri, bageza n’aho bangiriza burundu gahunda y’Umuremyi.UB2 386.1

    Abagore benshi bangiriza imyanya imwe yo munda ndetse n’ibice byo munsi y’urukenyerero, mu gihe bambara imyambaro ibahambiriye. Bene iyi myambaro ntabwo yaremewe kuramira uburemere bw’umubiri. Ibiri amambu, amajipo ariho ibintu byinshi by’imirimbo ntakwiriye kwambarwa, habe na mba. Ntabwo akenewe kandi ni ikizira. Ikanzu iboneye ku mugore, ikwiye kuba iturutse ku ntugu. Byarushaho gushimisha Umuremyi, abizera bose baramutse bambaye imyambaro iteye kimwe. Imideri y’imyambaro yemerwaga n’abavandimwe, ni imwe itaragibwaga ho impaka nyinshi. Nyamara bamwe muri bo, baradohotse basubira inyuma, n’ubwo bakomeje kwemeranya ku mabara, bagize gukabya hanyuma imyambaro yabo isigara ari imwe ihenze. Nyamara, guhitamo amabara y’imyambaro agaragara,akeye kandi ateye neza,nibyo bikwiriye kwiganwa n’abakristo.UB2 386.2

    Abana ba Isiraheli, nyuma yo kuvanwa mu Misiri, bategetswe kwambara imyambaro izengurutswe n’udushumi tw’udutako tworoheje tw’ubururu, twabatandukanyaga n’abanyamahanga bari babazengurutse, kandi byasobanuraga ko bari ubwoko Imana yatoranije. Ubwoko bw’Imana muri iyi minsi, ntibusabwa kugira ikimenyetso cyihariye ku myambaro yabo. Ariko mu Isezerano Rishya, dusabwa kenshi kwigira ku rugero rwa Abisiraheli. None se niba Imana yaratanze ubusobanuro buboneye ku bwoko bwayo bwa kera kubijyanye n’imyambaro, ni gute imyambarire itakwitabwaho muri iyi minsi? Ntihakagombye kubaho itandukaniro hagati y’abana b’Imana n’ab’isi? Ese imyambarire y’abana b’Imana, bo butunzi bwayo, ntiyakagombye kugaragaza icyubahiro cyayo? Abana b’Imana ntibakagombye kuba intangaragero mu myambarire, kandi mu gutoranya imideri iciriritse bakavanaho ubwibone,no kwiyemera byo mu isi? Imana nibyo yifuriza ubwoko bwayo. Mu Ijambo ryayo, Imana irwanya ubwibone.UB2 386.3

    Ariko haracyari bamwe bakomeje kujya impaka ku bwibone n’imyambaro. Ntibita ku myambarire yabo, batekereza ko ntacyo bitwaye kugira umwanda, bakambara ibitagira gahunda ntakuberwa, bumva ko imyambaro yabo aribo ireba gusa. Imyambaro yabo ni ubushwambagara, bityo rero, bene abo, mu mvugo yabo,ntibazigera barwanya ubwibone. Bitiranya kubonera n’ubwibone. Iyo baba bamwe muri babandi bateraniye ku musozi wa Sinayi ngo bumve amategeko yahatangiwe, baba baraciwe mu iteraniro ry’Abisiraheli, kubera ko batumviye itegeko ry’Imana -“Kandi bamese imyambaro yabo”-kuko batari kuba biteguye kumva itegeko ryatanzwe mu ikuzo riheranije.UB2 387.1

    Amategeko cumi Imana yatangiye ku musozi wa Sinayi, ntashobora kuba mu mitima y’abantu batagira gahunda, barangwa n’imico yahindutse ubushwambagara. Niba Isiraheli ya kera itarashoboye kumva ugutangazwa kw’itegeko ryera ry’Imana, uretse gusa mu gihe bumviraga bakareka Imana ikabayobora, kandi bakamesa ibishura byabo, ni gute iryo tegeko ryera, ryakwandikwa mu mitima y’abantu bataboneye bo ubwabo, ku myambaro ndetse no mu mazu yabo? Ntibishoboka. Ubuhamya bwabo, bubasha kugera hejuru cyane ariko ntibubasha no kugereranywa n’umurama. Ibikorwa byabo bitera ishozi abatizera. Ibyiza ni uko baba batarigeze babarizwa mu ishyanga ryera ry’Imana. Inzu y’Imana ihumanywa na bene abo. Abahurizwa mu munsi w’Isabato no kuramya, bagomba,uko bishoboka kose kwambara umwambaro uboneye kandi ukwiriye mu nzu y’Imana.Ni ugutesha agaciro Isabato ndetse no gusuzuguza Imana n’abo munzu yayo, kubavuga ko Isabato ari umunsi wera w’Uwiteka, hanyuma bakiyambarira imyambaro bamaze iminsi bambara mu minsi y’akazi, bakora mu mirima yabo kandi bari bashoboye kubona indi. Mu by’ukuri koko niba hari abantu bafite ubwuzu bwo kubaha Umuremyi w’ Isabato no kumuramya n’umutima wabo wose ariko bakaba batabona imyambaro yo guhinduranya, bakwiriye guhabwa na bagenzi babo umwambaro ukwiye w’Isabato, kugira ngo bagaragare mu nzu y’Uwiteka bakeye kandi baboneye. Uguhuza kubijyanye n’imyambaro bibasha gushimisha Imana. Abo bose batakaza umutungo mwishi ku myambaro ihenze, bakwiye kureka kwihugiraho,ahubwo bagafatira urugero ku iyobokamana nyakuri, bakambara imyambaro iri mu rugero, hanyuma bagafashisha umutungo bapfushaga ubusa abakene bo muri bo kuko nabo Imana ibakunda, bakabagurira imyambaro iboneye kandi iciriritse.UB2 387.2

    Hariho abibwira ko mu gutandukana n’isi nk’uko Ijambo ry’Imana ribisaba, badakwiye guha agaciro imyambaro. Hari bashiki bacu bamwe bibwira ko batishushanya n’isi hanyuma bakiyambarira ingofero z’izuba, n’indi myambaro bambara mu minsi isanzwe y’akazi, bakayambara mu iteraniro ry’abera ku munsi w’Isabato. Hari n’abagabo bamwe bavuga ko ari abakristo, ariko bakabona ikibazo cy’imyambarire muri ubwo buryo. Baterana n’ubwoko bw’Imana ku munsi w’Isabato, biyambariye imyambaro yabo y’ubushwangi yuzuye ivumbi n’igitaka , hanyuma bakifata nabi. Bene abo bantu, baramutse bahawe ubutumire bwo guhura n’inshuti yabo ikomeye yubashywe n’ab’isi, kandi nabo bifuza ko hari icyo yabamarira, bakwihatira bo ubwabo kugaragara imbere ye bambaye umwambaro mwiza cyane ushoboka, kubera ko iyi nshuti yakumva ari igitutsi kuri yo, aba bantu baramutse bagaragaye imbere yayo bafite imisatsi idashokoje, bambaye imyambaro itagira gahunda kandi itaboneye. Ikindi kandi aba bantu bibwira ko ntacyo bitwaye kwambara imyambaro iyo ari yo yose n’ibihe baba barimo byose igihe bagiye kuramya Isumba byose. Bateranira mu nzu yayo, ari cyo cyumba cy’iteraniro ry’Imana isumba byose aho abamarayika bo mu ijuru baba bategerereje mu cyubahiro bareba icyo imyambaro y’abantu isobanuye. Ishusho y’abantu muri rusange igaragaza uko bateye.UB2 387.3

    Ingingo nyamukuru kuri bene aba bantu, ni ubwibone mu myambarire. Kuberwa, gahunda n’injyana, biba ubwibone. Kuri ibi biremwa byayobye, imyambaro niyo izaba izingiro ry’ibiganiro byabo, ibikorwa byabo ndetse n’imigambi yabo. Ntacyo bitaho kandi bazarira mu magambo haba imuhira iwabo, mu bavandimwe, ndetse n’imbere y’abisi. Umwambaro n’uko uteye ku muntu, ugira icyo uvuze ku mugabo cyangwa umugore uwambaye. Ku bantu batagira icyo bitaho, kandi batagira gahunda mu myambarire, ntibakunze kwimbika mu ntekerezo kandi bakagira n’ibyiyumviro bidahwitse neza. Baha agaciro abantu badahuza n’abandi cyangwa batagira ikibanezeza bakabyita kwicisha bugufi.UB2 388.1

    Abayoboke ba Kristo abagereranya ko bameze nk’umunyu n’umucyo by’isi. Hatabayeho ubukristo, isi yazahazwa no kwangirika gukabije. Reba nawe bariya biyita abakristo bavuzwe, batita kumyambarire n’impagarike yabo, badashikamye mu byo bakora. Imyambarire yabo igaragaza ko bahubuka mubyo bakora, bafite intekerezo ngufi, kandi bibwira ko ibi aribyo biranga kwiyoroshya n’ubuzima bwa gikristo. Muratekereza ko igihe Umukiza yari mu isi yari kubabona nk’umunyu n’umucyo by’isi ? Oya. Ntibishoboka. Abakristo barimbika mu ntekerezo, n’ubwo batekereza ko ari icyaha gushimagiza abantu, bicishabugufi, bakitonda, kandi bakaba abakozi b’abanyabushake. Amagambo yabo aba ari ay’ukuri. Ni abizerwa mubyo bakorana n’abo basangiye kwizera ndetse no kub’ isi muri rusange. Mumyambarire yabo, birinda gushayisha no kwigaragaza, ahubwo umwambaro wabo uba uboneye, ushimishije, nyirawo. Umwambaro wambarwa ku munsi w’Isabato ukwiye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko,ukambarwa mu buryo buhesha Imana icyubahiro, mumateraniro yo kuramya, bisigaye bigaragara ko itandukaniro riri hagati y’abana b’Imana n’ab’isi,rigenda riyoyoka, bikaba byaganisha ku kwihenda. Uruhare rw’abizera rwakagombye kuba inkubwe cumi iyo abagabo n’abagore bashikama mu kuri. Babandi bahoze batagira icyo bitaho kubijyanye n’imyitwarire bahinduka bakazamurwa bakerezwa mu kuri bakagira imico mbonera mu myambarire yabo. Imana yacu ni inyagahunda. Ntijya inezezwa n’uburangazi bw’uburyo bwose kimwe n’icyaha.UB2 388.2

    Abakristo ntibakagombye kubabazwa n’uko batambaye nk’ab’isi. Ariko, mu gihe bemeranya no kwizera kwabo, n’inshingano bafite,bakwiye kwambara imyambaro iciriritse,itabangamiye imikorere y’umubiri.Gusa hari igihe bibona nk’abasigaye inyuma, ari ko ntibakwiye guhindura imyambarire ngo bakunde bamere nk’ab’isi. Bagomba kwihagararaho, bakagira ubutwari bwo kuba abanyakuri n’ubwo isi yose yagaragara nk’itandukanye nabo by’ihabya. Mu isi haramutse hadutse imyambarire iciriritse, iteye neza kandi ntakibazo itera ku mikorere y’umubiri, ikaba idahabanya na Bibiliya, kuyambara ntibyakwangiza isano dufitanye n’Imana ndetse n’abatuye isi. Abakristo bagomba gukurikira Kristo kandi bagasanisha imyambarire yabo n’uko Ijambo ry’Imana rivuga. Bagomba guhagarara batajegajega mu mwanya wabo. Bagomba kurombereza inzira batitaye ku nduru n’umugayo bashobora guhabwa, ahubwo bagashikama mu kuri nk’uko bikwiriye. Abagore bagomba kwambika amaguru yabo kuburyo bumva baguwe neza. Ni ngombwa ko bayafubika ndetse bagafubika n’ibirenge bagasusuruka kimwe n’abagabo. Umwambaro w’umugore utindwaho kubera impamvu nyinshi:UB2 388.3

    1. Biragayitse kandi singombwa kwambara ikanzu ifite uburebure butuma igenda ikubita hirya no hino kandi ikubura umuhanda.UB2 389.1

    2. Ikanzu ndende rero, igenda ikusanya ikime cyo ku byatsi, icyondo cyo mu muhanda, ibyo akaba aribyo biyitera kwandura.UB2 389.2

    3. Muri uko kwandura, ibasha kugira aho ihurira n’akagombambari katarinzwe neza, kamara ku gagazwa n’imbeho, hakavamo ingaruka zo kurwara indwara z’ubuhumekero, iz’ururenda n’imisokoro bikangiriza ubuzima muri ubwo buryo.UB2 389.3

    4. Uburemere budakenewe butewe n’imyambaro, bwiyongera ku buremere busanzwe bw’amara n’ibice byo munsi y’urukenyerero.UB2 389.4

    5. Ikanzu ndende cyane,ibangamira imigendere, kandi ikabangamira abandi mu nzira. Hari indi mideri y’imyambarire yambarwa n’abiyita ko bavugurura imyambarire. Bagerageza kwigana mu buryo bwose imyambarire y’abo badahuje igitsina. Bene abo bambara ingofero z’imbaraza, amapantaro,amakositimu, amakoti na za bote. Aba bantu, bambara kandi bakarengera bene iyo myambarire baba bambaye ingirwa myambaro yitwa ko ivuguruye kugera ku rwego rugayitse cyane. Ingaruka ziba kuri aba bantu ni ugushoberwa. Bamwe bahitamo iyi myambarire,babasha guhindura imyumvire kubijyanye n’ikibazo cy’ubuzima muri rusange, nyuma bagahinduka ibikoresho bifite ishyaka ry’imirimo myiza iyo batahindutse abahezanguni mu rwego rw’imyambarire.UB2 389.5

    Ku bijyanye n’uburyo bw’imyambarire, itegeko ry’Imana ryarirengagijwe, nuko ubuyobozi bwayo bushyirwa ku ruhande. Ivugururamategeko 22 :5 umugore ntakambare imyambaro y’abagabo, umugabo nawe ntakambare iy’abagore, kuko bene ibyo ari ikizira ku Mana. Imana ntiyifuza ko ubwoko bwayo bwakwambara bene iyo myambaro. Ntabwo ari imyambaro iciriritse kandi si imyambaro yoroheje yambarwa n’abagore biyoroshya bahamya ko ari abayoboke ba Kristo.Igitsure cy’Imana gihora ku muntu wese uharanira kuvuga ko ntatandukaniro ry’imyambaro y’abagabo n’abagore. Abiyita abagorozi mu myambarire bahakana iyi ngingo kubera imyumvire yabo bwite.UB2 389.6

    Imana yagennye ko haba itandukaniro rinini hagati y’imyambaro y’abagabo n’iy’abagore. Ikindi kandi, yashizeho amabwiriza asobanutse, avuga ko umwambaro umwe ku mugabo n’umugore ubasha guteza urujijo bityo n’amafuti akiyongera. Iyaba Pawulo yari akiriho,yakagombye gusenya iki kintu mu bagore. Ni muri ubwo buryo avuga ko abagore bakwiriye kwirimbisha mu buryo buciriritse, badashyira amabara mu misatsi yabo, batirimbisha amazahabu cyangwa marijani n’ibindi bintu by’igiciro. Ahubwo bakwiye kwirimbisha imirimo myiza. Abakristo benshi, barahindukira bakareka inyigisho z’Intumwa, bakirimbisha amazahabu, zamarijani, n’ibindi bintu by’igiciro.UB2 390.1

    Ubwoko bw’Imana ni umucyo w’isi kandi bukaba umunyu w’isi. Bugomba kumenya ko uruhare rwabo ari ingenzi cyane. Ntibagomba guheza inguni ngo bambare imyenda miremire cyane cyangwa imigufi. Abatizera bararikirwa kwegerezwa Ntama w’Imana bacika intege bewe n’abababanjirije mu rugendo.Impinduka nyinshi zirakenewe kubijyanye n’imyambarire y’abagore bijyanye n’imibereho myiza kandi idatesheje agaciro uyambaye.UB2 390.2

    Umwambaro w’umugore ntugomba kuba umuhambiriye. Ugomba kuba umwambaro utabangamira imikorere myiza y’ ibihaha n’umutima. Ikanzu ye yakagombye kutajya hejuru y’aho bote zigarukira, ariko na none ikaba iringaniye kuburyo itabangamira uko atambuka nuko agenda mu muhanda kuburyo byaba ngombwa ko ifatishwa ibiganza. Ikanzu ngufi yakenerwa gusa n’abagore bakora imirimo yo murugo by’umwihariko abayikorera hanze y’ingo zabo. Bene uyu mwambaro rero, ikanzu imwe yoroshye cyangwa ebyiri,arahagije, kandi akambarwa ku buryo atabangamira imyanya imwe n’imwe y’umubiri. Igice cyo mumayunguyungu, ntabwo cyaremewe kuremererwa. Amajipo aremereye yambarwa n’abagore yongerera uburemere icyo gice, hanyuma bigatera indwara z’ubwoko bwinshi zitoroshye kuvura, cyane cyane ko abambara bene aya majipo batabyitaho, ahubwo bakomeza kwiyambarira amajipo abangamira imibereho myiza, kugeza ubwo bahinduye ubusa ubuzima bwabo burambye. Bamwe baratangara bati,“Ni gute umwambaro nk’uyu wateshwa agaciro !” Bitwaye iki ?Ndatekereza ko tutagomba kujyana n’ibigezweho mu buryo bwinshi. Kugira imbaraga n’ubutwari byarangaga abagore bakera ni icyifuzo cyiza. Ntabwo mba mvuga iby’ubupfu iyo mvuze ko uburyo abagore bambara hamwe n’ibyo bararikira, aribimwe mu mpamvu z’intege nke zabo. Umugore umwe ku gihumbi niwe ufubika amaguru ku buryo bukwiye. Uko uburebure bw’umwambaro bwaba bumeze kose, abagore bagomba gufubika amaguru yabo mu buryo bukwiye nk’uko abagabo babikora. Ibi byakorwa bambara amapantaro yoroshye agera kutugombambari cyangwa agera hasi aho ahurira n’inkweto. Amaguru n’utugombambari bizaba bitwikiriwe neza birinzwe ingaruka zaterwa n‘imbeho. Amaguru n’ibirenge iyo bitwikiriye neza n’imyenda isusurutse, bituma itembera ry’amaraso rikwira hose, hanyuma amaraso agakomeza kuba meza kubera ko aba atabangamiwe munzira yayo anyuramo.UB2 390.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents