Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amagambo Yakuwe Mu Ijambo Ryo Ku Wa 20 Werurwe 1891

    Umwami Yesu yaje kuri iyi si yacu kugira ngo akize abagabo n’abagore bo mu bihugu byose. Yapfiriye abera kimwe n’abirabura. Yesu yaje gukwiza umucyo ku isi yose. Mu ntangiriro y’umurimo we yavuze umugambi wamuzanye ati, “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, ni cyo cyatumye ansigira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri, no kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.”...UB2 397.2

    Pawulo aravuga ati, “Ni nde wabatandukanije?” Imana y’abera ni nayo Mana y’abirabura, kandi Uhoraho avuga ko urukundo akunda umuto mu bana bayo ruruta kure urw’umubyeyi akunda umwana we...UB2 397.3

    Ijisho ry’Imana riri ku biremwa byayo byose. Irabikunda byose kandi nta tandukaniro ishyira hagati y’abera n’abirabura uretse ko igirira impuhwe zihariye abantu bahamagariwe kwikorera umutwaro uremereye kurusha abandi. Abakunda Imana kandi bakizera Kristo nk’Umucunguzi wabo, igihe bagomba guhangana n’ibigeragezo n’ibirushya biri mu nzira bacamo, bakwiriye kwemera imibereho yabo nk’uko iri bafite umwuka w’ubutwari, bakazirikana ko Imana yitegereza ibyo bintu kandi abantu bose isi isuzugura Imana ubwayo izabagirira ineza itangaje......UB2 397.4

    Iyo umunyabyaha ahindutse yakira Mwuka Muziranenge umuhindura umwana w’Imana, kandi akamutunganyiriza kubana n’abacunguwe ndetse n’ingabo z’abamarayika. Ahinduka usangiye umurage na Kristo. Umuntu wese wiyegurira Kristo, umuntu wese wumva ukuri kandi akakumvira ahinduka umwana wo mu muryango w’Imana. Abaswa n’abanyabwenge, abakire n’abakene, abapagani n’inkoreragahato, abera n’abirabura, abo bose Yesu yatanze ikiguzi cy’ubugingo bwabo. Iyo bamwizeye, bejeshwa amaraso ye yeza. Izina ry’umwirabura ryandikwa mu gitabo cy’bugingo iruhande rw’iry’uwera. Bose ni umwe muri Kristo. Amavuko, urwego umuntu ariho, ubwenegihugu cyangwa ibara ntibishobora gushyira abantu hejuru cyangwa ngo bibateshe agaciro. Imico ni yo igira umuntu. Niba umuntu ufite ibara rutukura, umushinwa, cyangwa umunyafurika yeguriye Imana umutima we, akumvira kandi akizera, Yesu amukunda atitaye ku ibara ry’uruhu rwe. Amwita umuvandimwe we akunda....UB2 397.5

    Abantu babasha kugira ivangura bavukanye cyangwa batojwe, ariko urukundo rwa Kristo nirwuzura umutima maze bagahinduka umwe na Kristo, bazagira umwuka nk’uwo yari afite. Umuvandimwe wabo badahuje ibara niyicara iruhande rwabo, ntabwo bazumva bakojejwe isoni cyangwa ngo bamusuzugure. Bose ni abagenzi berekeza mu ijuru rimwe kandi bose bazicazwa ku meza amwe kugira ngo basangire umugati mu bwami bw’Imana. Igihe Yesu atuye mu mitima yacu ntidushobora kugira uwo dusuzugura tudahuje ibara kandi afite Umukiza nk’uwacu utuye mu mutima we.- Manuscript 6, 1891. Published in The Southern Work, 1966 ed., pp.9-14.UB2 398.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents