Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusobanukirwa N’inyigisho Nl Ngombwa.

    Kwigomeka n’ubuhakanyi biri mu mwuka duhumeka. Bizatugiraho ingaruka keretse gusa kubwo kwizera nitwerekeza imitima yacu y’impezamajyo kuri Kristo. Niba abantu bayobywa mu buryo bworoshye, bazabasha gushikama bate ubwo Satani azihindura Kristo maze agakora ibitangaza? Ni nde utazatwarwa n’ukwiyoberanya kwe avuga ko ari Kristo naho ari Satani wigize Kristo, kandi agasa n’ukora ibikorwa bya Kristo? Ni iki kizarinda ubwoko bw’Imana kugira ngo be kumvira bakristo b’ibinyoma? “Ntimuzabakurikire” (Luka 21:8).UB2 47.3

    Inyigisho zigomba kumvikana neza. Abantu bemeye kwigisha ukuri bagomba kuba bashikamye; bityo ubwato bwabo buzabasha guhangana n’umuraba n’umugaru kubera ko igitsika cy’ubwato barimo kitabasha kutanyegenyega. Ibishuko biziyongera. -Letter 1, 1897.UB2 47.4

    Ubu Satani yakajije umurego mu mukino we wo kuyobya imitima kurusha uko yigeze abikora mu gihe cyashize; kandi azashyira mu mitima yacu ubwibone, kwikunda, gukunda iby’isi ndetse n’indi mico mibi keretse gusa niduhora turi maso. Nanone kandi azakoresha amayere ashoboka yose kugira ngo arandure kwizera dufite mu Mana no mu kuri kw’Ijambo ryayo. Niba tudafite ubumenyi bushyitse mu ijambo ry ‘Imana, ntitugire ubumenyi buhanitse muri Kristo, ibinyoma n’ubuhendanyi by’umwanzi bizadukururira mu irimbukiro. Inyigisho z’ibinyoma zizashegesha imfatiro za benshi bitewe n’uko batamenye kuvangura ukuri mu binyoma. Umurinzi rukumbi uzaturinda ubushikanyi bwa Satani ni ukwiga Ibyanditswe byera dushishikayetukagira, gusobanukirwa kuzima kw’impamvu zo kwizera kwacu ndetse no gukorana ubudahemuka inshingano yose twahawe. Guha urwaho icyaha kimwe kizwi bizateza intege nke n’umwijima, kandi bidukururire ikigeragezo gikaze. — The Review and Herald, Nov. 19, 1908.UB2 47.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents