Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 8 — Guhangana N’abahanuzi B’ibinyoma

    Ibyo Dushobora Kwitega

    Neretswe abantu benshi bazavuga ko bigishijwe n’Imana mu buryo bw’umwihariko, kandi bazagerageza kuyobora abandi ndetse biturutse mu bitekerezo biyobye byerekeye ku nshingano bafite, bazakora umurimo Imana itigeze ibashinga gukora. Umusaruro uzaba guhera mu rujijo. Nimureke buri wese ku giti cye ashake Imana abishishikariye kugira ngo abashe gusobanukirwa n’ ubushake bwayo. — Letter 54, 1893.UB2 58.1

    Hazabaho abantu bavuga ko beretswe. Imana nibaha igihamya kigaragara cyerekana ko iyerekwa ryayiturutseho, mushobora kuryemera, ariko ntimukaryemere mushingiye ku kindi gihamya icyo ari cyo cyose; kubera ko abantu bagiye kurushaho kuyoberezwa mu bihugu by’amahanga ndetse no muri Amerika. -The Review and Herald, May 25, 1905.UB2 58.2

    Nshishikariye kuvuga ko ntigeze nemera na gato bwana J.M Garmire cyangwa umurimo we. Agatabo kasohowe ubushize kaje mu gihe cy’amateraniro makuru yacu ayri ayobowe na Jackson kandi ntikigeze kemerwa n’abantu bacu na hato. Utwo dutabo twakwirakwijwe binyuze mu kwiba ingingo z’ingenzi zagombaga gusohoka mu Rwibitso n’Integuza. (Review and Herald).UB2 58.3

    Umukobwa wa bwana Garmire avuga ko, cyangwa se Garmire akamuvugaho ko yerekwa; nyamara nta gihamya cy’Imana bafite. Basa ryose n’ibyo twagiye duhura nabyo mu byatubayeho- ni ubuyobe bwa Satani.UB2 58.4

    Mu matereniro makuru yari ayobowe na Jackson nahabwiriye ayo matsinda y’abaka neruye ko bakora umurimo w’umwanzi w’abantu; bari bari mu mwijima. Bavugaga ko bafite umucyo ukomeye uvuga ko igihe cy’imbabazi cyari kurangira mu Kwakira, 1844.UB2 58.5

    Ahongaho nahavugiye mu ruhame ko yanezejwe no kunyereka ko guhera mu 1844 nta gihe kizwi kizabaho kizagaragara mu butumwa buturutse ku Mana; kandi ko nzi ko ubu butumwa abantu bane cyangwa batanu bavuganaga umuhati ukomeye bwari ubuyobe. Amayerekwa y’uyu mwana ntiyaturukaga ku Mana. Uwo mucyo ntiwaturutse mu ijuru. Igihe cyari gisigaye cyari gito; ariko iherezo ryari ritaragera. Umurimo ukomeye wagombaga gukorwa kugira ngo utegurire ubwoko bw’Imana gushyirwahi ikimenyetso cy’Imana ihoraho. — An Exposure of Fanaticism and Wickedness (Pamphet), pp.9,10 (1885).UB2 58.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents