Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amateka Agarukirana

    Mu murimo jye n’umugabo wanjye twahamagariwe gukora uruhare rwacu, ndetse no mu itangira ryawo mu 1843 no mu 1844, twagiye tubona Imana idutegurira gahunda n’ingamba, kandi yagiye isohoza imigambi yayo binyuze mu bakozi bayo bazima. Akenshi twagiye twerekwa inzira zitari iz’ukuri, kandi n’inzira z’ukuri n’amahoro yagiye azigaragarizamo neza mu bintu byose byabayeho bifitanye isano n’umurimo twahawe gukora, ku buryo navugisha ukuri ko ntayobewe amayeri ya Satani cyangwa ngo nyoberwe inzira n’ibikorwa by’Imana. Byabaye ngombwa ko dukoresha imbaraga zose z’intekerezo, twishingikirije ku bwenge bukomoka ku Mana kugira ngo butuyobore mu bugenzuzi twakoraga tugombye kugenzura inyigisho zitandukanye zatugeragaho, tukareba ibyiza n’amakosa yazo twifashishije umucyo urasa uva mu Ijambo ry’Imana ndetse n’ibyo Imana yari yarampishuriye binyuze mu Ijambo ryayo n’ibihamya kugira ngo tutayobywa cyangwa ngo tuyobye abandi.UB2 60.2

    Tweguriye Imana ubushake bwacu n’inzira zacu, ndetse tugasaba dushishikaye gufashwa nayo, kandi ntabwo twigeze turuhira ubusa.UB2 60.3

    Imyaka myinshi nahuye n’ibibabaza bifitanye isano n’umurimo w’Imana. byatumye mpura n’amatsinda y’uburyo bwinshi yayobye. Incuro nyinshi nagiye noherezwa ahantu hatandukanye nkabwirwa ngo, “Ngufitiye umurimo ugomba gukorera hariya hantu; nzabana nawe.” Iyo igihe cyageraga, Uwiteka yampaga ubutumwa bugenewe abarotaga inzozi n’amayerekwa by’ibinyoma, kandi mpagaze mu bushobozi bwa Kristo natanze ubuhamya bwanjye nshobojwe n’Uwiteka. Habayeho kunenga mu buryo bukomeye bavuga uko kurwanya bikomoka ku Mana ngo bitewe n’uko narwanyaga umurimo wayo. Bavugaga ko nzagerwaho n’ibyago bikomeye nk’uko umukobwa wawe Anna yari yahanuye.UB2 60.4

    Nyamara ibyo nabinyuzemo ntunganye nzi ko ndinzwe n’abamarayika bo mu ijuru.UB2 60.5

    Mu gihe cy’imyaka mirongo ine n’itanu ishize, nagiye mpangana n’abantu bavuga ko bafite ubutumwa bwo gucyaha abandi buturutse kuUB2 60.6

    Mana. Ibi bihe by’ubwaka mu by’iyobokamana byagiye bibaho kenshi guhera mu 1844. Satani yagiye akora mu buryo bwinshi kugira ngo ashimangire ikinyoma. Ibintu bimwe byavuzwe muri ayo mayerekwa byabayeho; nyamara ibintu byinshi byerekeye igihe cyo kugaruka kwa Kristo, irangira ry’igihe cy’imbabazi, ndetse n’ibintu byagombaga kubaho, byagaragaye ko byavuzwe mu buryo bw’ibinyoma nk’uko wabihanuraga ndetse n’umukobwa wawe Anna. Nyamara bageragezaga gushaka urwitwazo rw’amakosa yabayeho bavangavanga imvugo, kandi bakaziha ubundi busobanuro, bityo bagakomeza muri iyo nzira, bashuka abantu kandi nabo bishuka.UB2 61.1

    Igihe nagendererwaga n’Umwuka w’Imana bwa mbere, neretswe ko nzahura n’abantu bavuga ko beretswe, ariko ko Imana itazanyemerera gushukwa. Umurimo wanjye wari uwo gushyira ahagaragara ubu bushukanyi ndetse no kubucyaha mu izina ry’Uwiteka. Uko igihe cyarushagaho kwegereza, niko nagombaga kubona byinshi muri ibyo bikorwa.UB2 61.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents